Inteko y’u Rwanda yagaragaje impungenge ku nzobere zizafasha u Bubiligi gucukumbura uruhare rwabwo mu bukoloni

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Kanama 2020 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagaragaje impungenge ku nzobere zizafasha Komisiyo idasanzwe izacukumbura ku ruhare rw’u Bubiligi mu bukoloni muri Congo, u Rwanda n’u Burundi.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi iherutse gushyira hanze amazina y’inzobere zizafasha iyo Komisiyo idasanzwe arimo Laure Uwase ushinjwa n’u Rwanda kuba mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Laure Nkundakozera Uwase yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Jambo Asbl ihuriyemo abahakana Jenoside, anaba Umwanditsi Mukuru wa Jambo News. Ni umukobwa wa Anastase Nkundakozera wahamijwe n’Inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse nyina Agnès Mukarugomwa yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND, ubu ni Umuyobozi wa Ikondera Libre, ikinyamakuru gisebya Leta y’u Rwanda.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yashimye igitekerezo cyo gushyiraho iyo Komisiyo kuko “bigamije kugaragaza ukuri kw’amateka guhuriweho hagamijwe ejo heza mu bwubahane.”

Icyakora mu itangazo yashyize hanze, Inteko y’u Rwanda yagaragaje ko ihangayikishijwe n’uwashyizwe mu nzobere kandi azwiho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itangazo rigira riti “Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ihangayikishijwe nuko mu itsinda ry’inzobere zizafasha Komisiyo idasanzwe hashyizwemo umuntu uzwiho guhakana Jenoside aho kumwita ‘inzobere’ ari ukugoreka amateka y’u Rwanda, akaba ari no mu itsinda rifite intego yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Rikomeza rigira riti “Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda irifuza kumenyesha Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwami bw’u Bubiligi ko ishingiye kuri ibi byavuzwe, ikemanga umusaruro w’ibizava mu kazi ka komisiyo idasanzwe.”

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagaragaje ko ifite ubushake bwo gukomeza gutsura umubano hagati yayo n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi.

Amashyirahamwe y’Abanyarwanda mu Bubiligi, IBUKA Mémoire et Justice Asbl n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, nayo aherutse gushyira hanze itangazo rigenewe abanyamakuru agaragaza ko ababajwe no kuba Uwase yarashyizwe mu nzobere kuko ari “igitutsi ku mateka y’ukuri ndetse no ku bagizweho ingaruka nayo.”

Iyo miryango ivuga ko yari yatanze amazina y’abo itekereza ko ari inzobere kandi bafite icyo bazi ku mateka y’ubukoloni mu Karere k’Ibiyaga Bigari, gusa ngo batunguwe no kuba mu bo batanze nta n’umwe wagaragayemo.

Komisiyo yashyizweho biteganyijwe ko izatanga raporo ya mbere bitarenze Ukwakira 2020, bikazashyira ahabona ukuri gushingiye ku bushakashatsi, ku mateka y’u Bubiligi mu bihe by’ubukoloni.

U Bubiligi bwakolonije u Rwanda rwitwa indangizo yabwo mu 1922–1962, muri icyo gihe amateka akagaragaza ko ari bwo ivanguramoko ryigishijwe cyane rikinjizwa no mu biranga abantu n’imitegekere y’igihugu, bikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda imitwe yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .