00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intara y’Iburengerazuba irifuza guhabwa umuganga w’indwara zo mu muhogo

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 12 August 2022 saa 07:45
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibuye, Dr Ayingeneye Viollette, yatangaje ko umurwayi wese ukeneye kubagwa mu matwi no mu muhogo bamwohereza i Kigali bitewe n’uko Intara y’Iburengerazuba idafite umuganga w’inzobere mu kuvura izi ndwara.

Yabitangaje kuri uyu wa 9 Kanama 2022, ubwo Akarere ka Karongi kari kasuwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse.

Dr Mpunga Tharcisse ari gusura bimwe mu bitaro n’Ibigo Nderabuzima areba imikorere n’imitangire ya servisi y’ubuvuzi cyane ko muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi hari ibyo u Rwanda rwiyemeje kuzaba rwaragezeho muri uru rwego bitarenze 2024.

Dr Ayingeneye yavuze ko umuganga w’inzobere bari bahawe yitabye Imana nyuma y’igihe gito atangiye aka kazi, aguye mu mpanuka y’imodoka.

Uyu muyobozi yavuze ko uyu muganga yari afite abarwayi benshi bamugana bakeneye serivisi yo kubagwa mu matwi no mu muhogo, ubu bose boherezwa i Kigali, ahantu kugera bigoye muri iki gihe bitewe n’umuhanda wa kaburimbo wangiritse cyane hagati ya Karongi na Muhanga.

Ati "Turasaba Minisiteri y’Ubuzima kudufasha tukabona undi muganga, abarwayi bakeneye ubuvuzi bwo mu muhogo bakajya bavurirwa ahabegereye".

Dr Mpunga yavuze ko bibabaje ndetse ko ari n’igihombo gikomeye cyane, kuba ufite umuntu akiri muto, igihugu kikamwigisha imyaka 15 yamara kuba umuganga akitaba Imana, igihugu kiba gihombye.

Ati "Turareba mu baganga bahari turebe ko twamusimbuza".

Ibitaro Bikuru bya Kibuye byakira abarwayi bari hagati ya 70 na 100 boherejwe n’ibitaro by’uturere twa Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

Ibitaro bya Kibuye biherereye mu Karere ka Karongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .