Mu 2024 abantu 2.016 ni bo bahuye n’ihungabana mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi harimo abagore 1.786 n’abagabo 230.
RBC yasobanuye ko intara y’Iburasirazuba yagize abahuye n’ihungabana 660, ikurikirwa n’Umujyi wa Kigali wagize abantu 623 hanyuma Intara iy’Amajyepfo igaragaramo abantu 275.
Muri icyo cyumweru, Intara y’Uburengerazuba yagaragayemo abahuye n’ihungabana 191, mu Ntara y’Amajyaruguru hagaragara 181.
RBC kandi yagaragaje ko mu bantu 2.016 bagize ihungabana mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 2024, muri buri karere habayeho ibikorwa byo kubafasha. Muri rusange, abafashijwe ni 1906.
Akarere ka Nyarugenge gafite abantu 147 bafashijwe nyuma yo kugira ihungabana, Kirehe yafashijwemo abantu 122, Komonyi yafashijwemo abantu 112, Rwamagana ifite 107, naho Huye ifite 95.
Akarere ka Muhanga kafashijwemo abantu 90, Nyagatare baba 85, Ruhango 83, Nyanza 78, Gasabo 76 naho uturere twa Kicukiro na Ngoma twanganyije abantu bafashijwe; baba 71 buri kamwe.
Mu turere twagaragayemo abantu bake bagize ihungabana bakanahabwa ubufasha ni Rulindo yafashijwemo abantu 34, Ngororero na Gicumbi byanganyije abantu 31, Gakenke yagize 22, Rutsiro 18, Nyabihu 15, hagaheruka Akarere ka Burera kafashijwemo abantu umunani.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!