Intango y’umubano w’akadasohoka wa Habyarimana n’u Bufaransa: Uko Giscard d’Estaing yabaniye u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukuboza 2020 saa 06:40
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, nibwo byatangajwe ko Valéry Giscard d’Estaing wahoze ari Perezida w’u Bufaransa yishwe na Coronavirus afite imyaka 94.

Giscard ni umwe mu bayobozi b’u Bufaransa bayoboye manda imwe, ariko ayikoramo byinshi cyane cyane mu kwagura umubano w’u Bufaransa n’ibihugu byiganjemo ibya Afurika byari bimaze imyaka mike bibonye ubwigenge.

Uwo mubano ahanini washingiye ku masezerano y’ubufatanye n’inkunga, byari bigamije gukomeza isura n’ubuhangange bw’icyo gihugu muri Afurika.

Giscard d’Estaing yagiye ku butegetsi mu 1974, abuvaho mu 1981 asimbuwe na François Mitterrand.

Mu Ukuboza 1962 ubwo u Rwanda rwari rumaze amezi ane rubonye ubwigenge, nibwo rwagize umubano wihariye n’u Bufaransa, ugamije kurufasha nk’igihugu cyari kiri mu nzira y’amajyambere kandi gikoresha ururimi rw’Igifaransa nubwo kitari cyarakolonijwe nabwo.

Uwo mubano waje gukara cyane mu 1975 ku bwa Giscard d’Estaing. Tariki 19 Nyakanga uwo mwaka, Perezida Habyarimana na Giscard d’Estaing basinye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare. Niyo ya mbere y’ubu bwoko u Bufaransa bwari businye n’u Rwanda.

Ayo masezerano yavugaga ko u Bufaransa buzafasha u Rwanda mu bya gisirikare harimo gutoza abajandarume no kurufasha kubona intwaro. Bivugwa ko buri mwaka u Bufaransa bwahaga u Rwanda inkunga ya miliyoni enye z’amafaranga yakoreshwaga mu Bufaransa.

Hari abasesenguzi bahuza ayo masezerano mu bya gisirikare n’intango iganisha ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ariyo yagiye agenderwaho u Bufaransa bufasha mu bya gisirikare Leta ya Habyarimana ubwo yari ihanganye n’ingabo za FPR Inkotanyi, akaba yaranuririweho hatozwa Interahamwe zagize uruhare muri Jenoside.

Mu 1998 Inteko y’u Bufaransa yashyizeho Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bantu yahamagaje harimo Giscard d’Estaing ngo asobanure iby’amasezerano ya gisirikare yasinye n’u Rwanda mu 1975 n’icyo yari agamije, kuko bayafataga nk’ayasembuye uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda.

Mu kubasubiza Giscard d’Estaing, yagize ati “Sinumva amategeko yishingikirijwe hahamagazwa uwahoze ari Perezida ngo yitabe komisiyo y’inteko yisobanura ku bikorwa cyangwa politiki yakozwe na Guverinoma yari ayoboye, asobanura impamvu yatumye iyo politiki ijyaho.”

Yavuze ko kubwe yumva ibyabaye hagati y’igihugu cye n’u Rwanda ku butegetsi bwe ntaho bihuriye n’uruhare muri Jenoside abadepite bashakagaho amakuru.

Umwanditsi w’ibitabo Odile Tobner mu mwaka wa 2009, yanditse ku rubuga rw’umuryango Survie, avuga ko intego nyamukuru y’amasezerano mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, kwari ukugenzura icukurwa ry’amabuye y’agaciro muri Congo, ubufasha bw’icyo gihugu muri Jenoside bukaba bwarabyuririyeho.

Yagize ati “Ingabo z’u Bufaransa zari zije gukora iki mu Rwanda? Igisubizo ni uko zari zije kugenzura icukurwa ry’amabuye y’agaciro mu Burasirazuba bwa Congo. Inyota y’amabuye y’agaciro yabaye intandaro nyamakuru itajya ivugwa y’ubukoloni n’ubukoloni bushya nyuma y’ubwigenge. Kuba baragize uruhare muri Jenoside, ni ingaruka z’iyi politiki.”

Yiyegereje Habyarimana cyane

Giscard niwe Perezida w’u Bufaransa wa mbere wageze ku butaka bw’u Rwanda ndetse ashobora kuba ari na we wahamaze igihe kinini mu ruzinduko kuko yahamaze iminsi itandatu.

Uyu mugabo n’umufasha we basuye u Rwanda mu 1979, ubwo bari bitabiriye inama ya gatandatu ihuza Afurika n’u Bufaransa (Conference Franco-Africaine) yabereye i Kigali. Yaje mbere y’uko inama iba, abanza gusura ibikorwa bitandukanye mu Rwanda ndetse anasura pariki y’Akagera ajya guhiga.

Tariki 18 Gicurasi, Perezida Giscard na Habyarimana bari kumwe n’abafasha babo bazindukiye mu Ruhengeri, basura ibitaro n’ishuri rya Gendarmerie, ku gicamunsi bagaruka i Kigali basinya amasezerano y’ubufatanye.

Ayo masezerano yarimo inkunga u Bufaransa bwiyemeje mu guteza imbere icyaro, kwagura ikibuga cy’indege cya Kigali, kubaka ibigega byo kubikamo ibikomoka kuri peteroli, guteza imbere itumanaho, kubaka ibitaro ku Gisenyi n’ibindi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, abo bayobozi bavuze ko u Bufaransa buzashinga ishuri ry’ubuforomo ryiyongera ku bitaro bya Ruhengeri no gutanga inkunga ingana na 50% y’ibizakoreshwa hagurwa ikibuga cy’indege cya Kigali.

Bivugwa ko uruzinduko rwa Giscard mu Rwanda ari rumwe mu zahagaritse amaraso y’abanya-Kigali kuko umutekano wari wakajijwe mu mpande zose, amazi n’umuriro mu duce tumwe byahagaze ngo byoherezwe muri hoteli zagombaga gucumbikira abitabiriye inama.

Inama ya gatandatu ihuza Afurika n’u Bufaransa yatangiye ku wa Mbere tariki 21 Gicurasi isozwa kuwa Kabiri tariki 22 Gicurasi 1979. Yaganiriwemo ingingo zitandukanye zibandaga ku iterambere rya Afurika n’uburyo u Bufaransa bwarushaho guhamya ibirindiro kuri uwo mugabane.

Perezida Giscard yavuze ko nubwo ku isi hari ikibazo cy’ubukungu, u Bufaransa bwiyemeje kongera mu ngengo y’imari, inkunga bugenera ibihugu birimo ibya Afurika ikagera kuri miliyari y’Amafaranga yakoreshwaga mu Bufaransa, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 50 %.

Ati “Nubwo ariko u Bufaransa burajwe ishinga n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, turabizi ko bitagerwaho hatari amahoro, Niyo mpamvu nasanze hakenewe ibiganiro ku bijyanye no gufasha ibihugu bya Afurika mu by’umutekano.”

Imigendekere myiza y’iyo nama ni kimwe mu byazamuye ishusho ya Habyarimana mu Bufaransa, batangira kumubona nk’uwabafasha gukomeza ubuhangange bwabo muri Afurika ndetse icyo gihugu cyongera inkunga cyageneraga u Rwanda.

Umubano mwiza Habyarimana yari afitanye n’u Bufaransa wakomeje kwiyongera, urushasho kubwa François Mitterrand wasimbuye Giscard.

Inama yo mu 1979 yatumye Habyarimana aba inshuti ikomeye y'u Bufaransa. Aha yaganiraga na Perezida Giscard
Perezida Giscard na Habyarimana bari kumwe n'Abafasha babo i Paris mu mwaka wa 1980

Inkuru bifitanye isano: 1979: Incamake ku ruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa rwahagaritse amaraso ya bamwe muri Kigali


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .