Muri Werurwe 2024 ni bwo byamenyekanye ko EU iteganya guha Ingabo z’u Rwanda aya mafaranga binyuze muri gahunda yayo yo gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi.
Ibihugu birimo u Bufaransa n’u Butaliyani byashyigikiye ko Ingabo z’u Rwanda zihabwa iyi nkunga, bitewe n’uko izindi miliyoni 20 z’Amayero zagenewe mu Ukuboza 2022 zakoreshejwe neza, ariko u Bubiligi bwo bwabanje kwitambika.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko u Bubiligi bwasabaga ko aya mafaranga atanyuzwa muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, ahubwo ko hashakwa uruhande rwa gatatu anyuzwaho, ariko uyu Muryango warabyanze kuko wabonaga ko byawugora kandi bikawuhenda.
Guverinoma y’u Bubiligi yangaga ko Ingabo z’u Rwanda zihabwa indi nkunga, ishingiye ku birego bizishinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 muri RDC. Leta y’u Rwanda yabiteye utwatsi kenshi, isobanura ko bidafite ishingiro. Mu Ukwakira 2024 yavuye ku izima, yemera ko itangwa.
Hashyizweho amabwiriza abiri y’imikoreshereze y’iyi nkunga mu gihe Ingabo z’u Rwanda zayihabwa, arimo ko zidakwiye kuva mu rubuga zoherejwemo (Cabo Delgado) ngo zijye ahandi, no kuba itakwifashishwa mu kugura intwaro zica.
EU yasabye Ambasade zayo i Kigali n’i Maputo kumenyesha ubuyobozi bireba ko iyi nkunga iri hafi kwemezwa. Leta ya RDC yageregeje kwitambika iyi gahunda yifashishije ibirego by’uko u Rwanda rufasha M23 na yo yaramenyeshejwe.
Ingabo z’u Rwanda zikorera muri Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021. Ibikorwa byazo byaranzwe no guhashya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah, gucyura abaturage bari barahunze no kwifatanya n’abaturage mu miganda. Zikorana bya hafi na Misiyo ya EU yoherejweho hashingiwe ku masezerano y’uyu Muryango na Mozambique.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!