00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingaruka z’ibihano ku Burusiya zatumye ubukungu bw’u Budage buhubangana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 July 2022 saa 10:10
Yasuwe :

Hashize amezi arenga atanu ibihugu birimo u Budage n’ibindi byinshi byo mu Burayi bifatiye u Burusiya ibihano bikakaye by’ubukungu, bibushinja kwishora mu ntambara ya Ukraine, bityo ibihano byafashwe bikaba byari bigamije kugabanya amafaranga u Burusiya buhabwa, ashobora kwifashishwa mu gukomeza iyo ntambara.

Icyakora iby’ibi bihano byabaye nka ya nkota y’amugi abiri, kuko uretse kuba u Burusiya bwaragizweho ingaruka, aho byitezwe ko muri uyu mwaka buzagabanuka ku kigero cya 6%, u Burayi nabwo ntibworohewe, kuko ubukungu bwabwo butifashe neza.

Nk’u Budage, ari nacyo gihugu gifite ubukungu bunini mu Burayi, mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, bwazamutse ku kigero cya 0%, ibituma ubwoba bw’uko ubu bukungu bushobora kuzagabanuka kurushaho, bwiyongera.

Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, ubu bukungu bwari bwazamutse ku kigero cya 0.8%, icyakora ingaruka z’izamuka ry’ibiciro, bimaze kuzamuka ku kigero cya 7.5%, zatumye ibintu bihinduka.

Ku rundi ruhande, ikibazo cy’ubushomeri nacyo kimaze kuzamuka mu Budage, aho imibare igaragaza ko buhagaze ku kigero cya 5.4% aho bwiyongereho 0.1%, gusa amakuru akavuga ko ibi biterwa n’impunzi zo muri Ukraine ziyongereye ku bandi bantu bifuza akazi.

Ubukungu bw'u Budage bwazamutse ku kigero cya 0% mu gihembwe cya kabiri cy'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .