00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Ukraine zishobora guhunga Donbass, Trump ntiyumva ubufasha bwa Amerika kuri Ukraine: Intambara muri Ukraine irakomeje

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 May 2022 saa 04:10
Yasuwe :

Ingabo za Ukraine zari zisigaye mu duce twa Severodonetsk muri Repubulika ya Luhansk, zishobora guhunga uwo mujyi uri mu ya nyuma yari isigaye mu maboko y’Ingabo za Leta.

Ingabo z’u Burusiya zikomeje kugota uwo mujyi ku buryo bikekwa ko zishobora kuwigarurira mu gihe gito, ari nayo mpamvu Ingabo za Ukraine ziri gutegura uburyo zahunga ngo zidafatwa bugwate.

Guverineri wa Luhansk, Serhiy Haidai yavuze ko “Mu rwego rwo kwirinda kugotwa n’Ingabo z’u Burusiya, Ingabo za Ukraine zishobora guhunga.”

Nyuma y’uko u Burusiya busoje igice cya mbere cy’intambara bwarwanagamo muri Ukraine, bwavanye ingabo zabwo nyinshi mu bindi bice bya Ukraine, zisubira mu Burasirazuba, amakuru akavuga ko zahawe amabwiriza ntakuka yo kwigarurira igice cyose cya Donbass kigizwe na Repubulika za Luhansk na Donetsk.

Amakuru kandi avuga ko ibitero by’Ingabo z’u Burusiya bimeze neza kurusha uko byari bimeze mu ntangiriro z’intambara, ndetse ko biri kwihuta kuko biteguye neza, hakiyongeraho intwaro nyinshi kandi nziza, byose bigatuma Ukraine inanirwa kurinda igice cya Donbass.

Hagati aho, Umujyanama wa Perezida wa Ukraine, Oleksiy Arestovich, yavuze ko Ingabo z’igihugu cye zatakaje umujyi wa Lyman uri muri Donbass, ariko avuga ko zikomeje kwihagararaho mu guhangana n’Abarusiya.

Uyu mujyi ntabwo utuwe n’abantu benshi, kuko bagera ku bihumbi 20 gusa, ariko uri ahantu hakoroshya imigendekere y’intambara ku ruhande rw’u Burusiya.

Ingabo z'u Burusiya zikomeje kwigarurira ibice byinshi bya Donbass aho zigenzura hejuru ya 95% byaho

Amafaranga aturutse muri gaz na peteroli icuruzwa n’u Burusiya aziyongera

Minisitiri w’Imari w’u Burusiya, Anton Siluanov, yatangaje ko muri uyu mwaka, u Burusiya bwiteguye kwakira miliyari 14$ aturutse mu bucuruzi bwa gaz na peteroli ku rwego rw’Isi.

Aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa birimo intambara icyo gihugu gihanganyemo na Ukraine, mu gihe andi azakoreshwa mu kwishyura abari mu zabukuru ndetse n’imiryango ikeneye ubufasha.

Perezida Putin aherutse gutegeka ko amafaranga ahabwa abari mu zabukuru yiyongeraho 10% mu rwego rwo guhangana n’ibiciro byazamutse ku masoko muri ibi bihe.

Intambara yo muri Ukraine yatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz bizamuka ku rwego rw’Isi, ahanini bitewe n’uko u Burusiya busanzwe bufashe runini muri iki cyiciro, aho bugurisha 10% bya gaz ikoreshwa ku Isi.

Mu gihe u Burayi busanzwe bukoresha 40% bya gaz ituruka mu Burusiya bwatangiraga kwanga kuyigura, byatumye igiciro cyayo kizamuka ku rwego mpuzamahanga binatuma inyungu u Burusiya bukura muri ubwo bucuruzi nayo izamuka.

Minisitiri w'Imari w'u Burusiya, Anton Siluanov, yavuze ko biteze ko amafaranga aturuka mu bucuruzi bwa gaz na peteroli azagera kuri miliyari 14$ muri uyu mwaka

Trump yasabye Amerika kwita ku mutekano w’amashuri mbere y’uwa Ukraine

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ubuyobozi bw’igihugu cye bukwiriye gukoresha amafaranga y’igihugu mu gushyiraho uburyo bunoze bwo kugenzura umutekano w’amashuri, aho kuyohereza muri Ukraine.

Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika iherutse kwemeza ko icyo gihugu kigiye gukoresha miliyari 40$ azifashishwa mu kugura intwaro zizakoreshwa na Ukraine mu guhangana n’ibitero by’u Burusiya. Ibi bizatuma inkunga ya Amerika muri Ukraine igera kuri miliyari 54$ kuva intambara yatangira ku itariki ya 24 Gashyantare.

Trump wari witabiriye ihuriro ry’umuryango NRA riharanira uburenganzira bwo gutunga intwaro muri Amerika, yavuze ko igihugu cye gifite ibibazo byinshi gikwiriye kwitaho mbere yo kujya gufasha Ukraine.

Yagize ati “Mbere y’uko twubaka ibindi bihugu by’ahandi ku Isi, twakabaye twubaka amashuri afite umutekano ku bana bacu bari mu gihugu cyacu.”

Ibi yabikomojeho nyuma y’igitero giherutse guhitana abanyeshuri 19 n’abarimu babiri mu ishuri ryo muri Leta ya Texas. Uyu mugabo wayoboye Amerika yavuze ko igikwiriye gukorwa ari uko amashuri yose akwiriye gushyiraho uburyo bukomeye bwo gusaka, mu gihe hakwiriye no guteganywa umupolisi ufite intwaro, ushobora kugoboka mu gihe habaye ibitero ku mashuri.

Icyakora Trump yatsembye avuga ko Abanyamerika badakwiriye gukurirwaho uburenganzira bwabo bwo gutunga intwaro zirimo imbunda, na cyane ko intwaro atari cyo kibazo ahubwo ikibazo ari abantu.

Donald Trump yanenze uburyo Amerika itera inkunga Ukraine aho kwita ku bibazo byayo biri imbere mu gihugu

Ibihugu biri muri G7 biri gushaka uburyo ingano muri Ukraine zakoherezwa mu mahanga

Ibihugu bigize Umuryango wa G7 biri gushaka uburyo ingano zaturukaga muri Ukraine zakongera gucuruzwa ku rwego mpuzamahanga, dore ko izirenga toni miliyoni 20 zagombaga kwerekezwa mu mahanga zikiri muri Ukraine.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yagiranye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

Johnson yijeje mugenzi ko “Hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ingano zongere zicuruzwe mu mahanga kandi turasaba u Burusiya kwemerera amato atwaye ingano gutambuka.”

Boris Johnson kandi yabwiye itangazamakuru ko u Bwongereza bwifuza gufasha Ukraine gukomeza kubona intwaro zayifasha gutsinda u Burusiya, by’umwihariko hakaboneka intwaro zirasa kure, kuko ari kimwe mu byo u Burusiya burusha Ukraine muri iyi ntambara.

Perezida Zelensky akomeje gusaba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kutagira ubushake bukomeye mu bijyanye no gufasha igihugu cye kubona intwaro, ati “Buri munsi ushize ntacyo dukoze uba ari urupfu ku baturage ba Ukraine.”

U Burusiya kandi bwatangaje ko bwagerageje igisasu gifite umuvuduko uruta uw’ijwi kizwi nka Zircon, cyarashwe mu birometero 1000 mu nyanja kandi iki gikorwa kikaba cyagenze neza.

Iki gihugu gitangaza ko iri suzuma rijyanye na gahunda y’iki gihugu yo gukomeza kugenzura intwaro zigezweho giherutse gukora.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza yavuze ko hari kurebwa uburyo ingano zo muri Ukraine zakongera gucuruzwa ku isoko mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .