00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Uganda zinjiye mu Mujyi wa Bunia muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 February 2025 saa 02:16
Yasuwe :

Ingabo zidasanzwe za Uganda zinjiye mu Mujyi wa Bunia ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Ituri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aya makuru yemejwe n’umunyamakuru Andrew Mwenda, watangaje ko yavuganye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari inshuti ye ya bugufi.

Mwenda yagize ati “Nahoze mvugana n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Muhoozi Kainerugaba. Ashaka kumenyesha igihugu ko ingabo zidasanzwe za Uganda zinjiye mu Mujyi wa Bunia uri mu Burasirazuba bwa RDC, Umurwa Mukuru w’Intara ya Ituri. Yatanze isezerano, yarisohoje.”

Tariki ya 15 Gashyantare 2025, Gen Muhoozi yatangaje ko agiye kohereza ingabo muri Bunia kugira ngo zihagarike ubwicanyi Abahima bari gukorerwa. Uwo munsi yasabye ingabo zose ziwurimo ko zarambika intwaro mu masaha 24.

Yagize ati “Ku buyobozi bwa General Yoweri Museveni, Umugaba w’Ikirenga wa UPDF! Mpaye amasaha 24 ingabo zose ziri muri Bunia kugira ngo zirambike intwaro zazo! Nizitabikora, tuzazifata nk’umwanzi, tuzirase.”

Uwo munsi, Mwenda yasobanuye ko intandaro y’ubutumwa bwa Gen Muhoozi ari ubwumvikane buke bwabaye hagati ya Leta ya Uganda n’iya RDC, zari zaremeranyije ko abasirikare babo bazajya kurwanya imitwe yitwaje intwaro yica abaturage muri Bunia tariki ya 5 Gashyantare, RDC ikabihindura nyuma.

Uyu munyamakuru yagize ati “Twemeranyije na Leta ya Kinshasa kohereza muri Bunia UPDF ku wa Gatatu w’icyumweru gishize. Bahagaritse ubu butumwa ku munota wa nyuma. Abaturage bari kwicwa bavuga Urunyakitara.”

Kuri uyu wa 17 Gashyantare 2025, ubuyobozi bw’ingabo za Uganda ziri mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF muri RDC bwahuye n’ubw’igisirikare cya RDC muri Ituri, biganira ku buryo byakwagura ibikorwa.

Umuvugizi w’ingabo za RDC muri Ituri, Lt Jules Ngongo, yatangaje ko atari ubwa mbere ingabo za Uganda zigiye gukorera muri iyi ntara. Ni ubutumwa buca amarenga ko habayeho ubwumvikane bwo kohereza abasirikare muri Bunia.

Kuri uyu wa 18 Gashyantare, hagaragaye amashusho y’imodoka z’ingabo za Uganda n’ibifaru, byerekeza mu Mujyi wa Bunia wahungabanyijwe kenshi n’imitwe irimo ADF na CODECO.

Abahagarariye ingabo za Uganda n'iza RDC bahuriye mu nama yiga ku kwagura ibice byo gukoreramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .