00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za RDC ziravugwaho kuva i Minembwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 February 2025 saa 06:49
Yasuwe :

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zibarizwa mu mutwe ushinzwe ubutabazi bwihuse ndetse n’abarwanyi b’ihuriro Wazalendo baravugwaho kuva mu birindiro byabo mu gace ka Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, berekeza ahantu hatazwi.

Umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho urinda umutekano w’Abanyamulenge wasobanuye ko izi ngabo na Wazalendo bari kuva muri Minembwe, nyuma yo kugaba ibitero bitandukanye kuri aba baturage.

Wasobanuye ko ibi bitero byenyegejwe na Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo uherutse gusura Teritwari ya Fizi na Uvira, mu rwego rwo guha abasivili intwaro kugira ngo bazifashishe mu bitero bagaba ku Banyamulenge.

Uti “Icyo gihe, yasabye FARDC na Wazalendo guhuza imbaraga kugira ngo batsembe Abanyamulenge yagaragaje ko ari umwanzi wo kwikiza.”

Muri ibi bitero, harimo icyagabwe mu gace ka Gakenke na Bahima tariki ya 13 Gashyantare 2025, cyapfiriyemo Abanyamulenge batanu, abandi benshi barakomereka.

Twirwaneho yatangaje kandi ko mu gitondo cya tariki ya 14 Gashyantare, ingabo za RDC zizwi nka FARDC, na Wazalendo bateye Kiziba, Muzinda na Runundu.

Uyu mutwe wasobanuye ko hashize amezi abiri Minembwe igabwaho ibitero n’ihuriro ry’ingabo riyobowe na Colonel Apolo Bangala Michel, kandi ko byatumye abasivili benshi bahunga.

Izi ngabo na Wazalendo bari kuva muri Minembwe nyuma y’aho abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bafashe ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo birimo Kavumu, santere ya Kalehe na Minova. Batangiye kwinjira mu Mujyi wa Bukavu tariki ya 14 Gashyantare.

Ingabo za RDC ziri kuva muri Minembwe nyuma y'aho M23 yinjiye muri Bukavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .