00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yashinje ingabo za RDC kwicira abasivili 10 mu gitero cya Sukhoi-25

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 February 2025 saa 05:16
Yasuwe :

Umutwe witwaje intwaro wa M23 washinje igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kwicira abasivili mu gitero cy’indege y’intambara ya Sukhoi-25 no gukomeretsa abandi 25.

Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko aba baturage bishwe n’amakompora iyi ndege yarashe mu bice bituwe cyane muri teritwari ya Kalehe, intara ya Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2025.

Muri iki gitero, nk’uko Kanyuka yakomeje abisobanura, iyi ndege yanasenye inzu z’abaturage ndetse n’Ibitaro Bikuru bya Kalehe.

Yagize ati “Tumenyesheje abantu bose ko indege y’intambara ya Sukhoi-25 ya FARDC yajugunye amakompora mu bice bituwe cyane muri Kalehe kuri uyu wa Kane tariki ya 13/02/2025; yica abantu 10, hakomereka abandi 25, hasenyuka inzu z’abasivili n’Ibitaro Bikuru bya Kalehe.”

Igisirikare cya RDC kigabye iki gitero nyuma y’umunsi umwe abarwanyi ba M23 bacyambuye santere ya Kalehe ndetse na santere ya Ihusi muri Kivu y’Amajyepfo.

Ni ibitero binyuranya n’imyanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC), irimo ko imirwano n’ubushotoranyi bigomba guhagarara, Leta ya RDC ikaganira na M23.

Lawrence Kanyuka yatangaje ko uretse kwica abantu 10, amakompora ya Sukhoi-25 yakomerekeje abandi 25, asenya inzu n'ibitaro
Igisirikare cya RDC cyagabye iki gitero nyuma y'umunsi umwe M23 ifashe santere ya Kalehe yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .