Moïse Nyarugabo wabaye Minisitiri w’Ubukungu n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, yatangaje ko mbere y’uko iyi ndege irasa muri Minembwe, ’drones’ zabanje kuhafata amafoto mu masaha y’igitondo.
Yagize ati “Mu minota 20 ishize, indege z’intambara za Sukhoi zateye amabombe mu midugudu ya Minembwe, aho nabibutsa ko nta ngabo zihari cyangwa urugamba ruri kuhabera. Nta basirikare ba FARDC bahari, nta Mai Mai. Hari abaturage b’abasivili gusa, biganjemo Abanyamulenge bahatuye.”
Nyarugabo yasobanuye ko bitewe n’uko ingabo za RDC n’indi mitwe yitwaje intwaro bafunze imihanda ihuza Minembwe n’ibindi bice nka Baraka na Uvira, abatuye muri Minembwe bakoresha ikibuga cy’indege gito cyaho mu bwikorezi bw’ibicuruzwa n’igihe bajyanye abarwanyi ku mavuriro.
Nk’uko yakomeje abivuga, iki kibuga cy’indege cyangijwe na Sukhoi-25 y’ingabo za RDC, yarasheho igisasu, kihakora umwobo munini cyane.
Uyu munyapolitiki w’Umunyamulenge yabajije niba Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yaba azi umugambi wo kugaba ibitero muri Minembwe cyangwa se niba awufitemo uruhare, agaragaza ko ikigamijwe ari ukurimbura abaturage w’Abanye-Congo.
Yamaganye guceceka kwa Guverinoma ya RDC ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu mu gihe Abanyamulenge bakomeje kugabwaho ibitero bigamije kubarimbura.
Mu butumwa yageneye Tshisekedi, Nyarugabo yagize ati “Bwana Perezida, isubireho kugira ngo utazisaba bihoraho mu ruhande rubi rw’amateka. Namaganye kandi nenze iki kibazo.”
Ingabo za RDC zakajije ibitero muri Minembwe nyuma y’urupfu rw’umuyobozi wa Twirwaneho, Colonel Michel Rukunda wari uzwi Makanika. Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko mu gihe cya vuba uzajya gutabara Abanyamulenge.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!