Tariki ya 13 Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu byo muri SADC bafashe umwanzuro wo guhagarika ubu butumwa bwari bwaratangiye mu Ukuboza 2023, basaba ko ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi zari ziburimo zitaha mu byiciro.
Mbere y’uko ubu butumwa buhagarikwa, ntabwo izi ngabo zari zigifasha iza RDC kurwanya ihuriro AFC/M23 kuva ryafata umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama. Zagumye mu bigo byazo, zitegereza gucyurwa.
Kuva abakuru b’ibihugu bya SADC bafata umwanzuro wo gucyura izi ngabo, nta cyiciro na kimwe cyazo kirataha bitewe ahanini n’uko ikibuga cy’indege cya Goma zagombaga gukoresha kigifunze.
Iki kibuga cyafunzwe bitewe n’imirwano yabereye mu nkengero za Goma, yasize cyangiritse ndetse gitegwamo ibisasu. Tariki ya 28 Werurwe, SADC na AFC/M23 byemeranyije ko bizifatanya mu kugitegura, ariko umubano w’impande zombi wongeye kuzamba.
AFC/M23 yashinje ingabo za SADC uruhare mu gitero cyagabwe mu burengerazuba bwa Goma mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira uwa 12 Mata, isobanura ko cyari kigamijwe gufata uyu mujyi.
Bamwe mu basirikare ba Afurika y’Epfo batangarije ikinyamakuru IOL cy’iwabo ko bahangayikishijwe no kuba bakiri mu burasirazuba bwa RDC, batazi igihe bazacyurirwa.
Kugira ngo aba basirikare babeho, babikesha AFC/M23 kuko ni yo ibafasha kubona iby’ibanze birimo amazi. Iri huriro kandi ribarindira umutekano mu buryo buhoraho kugira ngo udahungabana.
Iki kinyamakuru cyabajije ibiro by’Umuvugizi w’ingabo za Afurika y’Epfo ku hazaza h’aba basirikare, bisubiza ko SADC ari yo yatanga icyo gisubizo.
Byagize biti “Inzego zacu zamenyeshejwe ko SADC ari yo ikwiye gusubiza ibibazo byanyu. Tuzakomeza gukorana na SADC mu gutanga ubufasha.”
SADC yemeje ko yatakarije abasirikare 18 mu rugamba rwabereye mu mujyi wa Sake no mu nkengero zawo mbere y’uko AFC/M23 ifata Goma. Inkomere zo zacyuwe zinyuze mu Rwanda, nyuma y’ibiganiro byayobowe n’abaharariye Umuryango w’Abibumbye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!