00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya zatangiye imyitozo ya ‘Ushirikiano Imara’

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 June 2024 saa 06:46
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda, iza Uganda, Tanzania na Kenya kuri uyu wa 13 Kamena 2024 zahuriye mu myitozo ya gisirikare izwi nka ‘Ushirikiano Imara,’ itegurwa n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yatangiriye mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako mu karere ka Bugesera.

Iyi myitozo igamije gufasha ingabo z’ibi bihugu kwitegura guhangana n’ibishobora guhungabanya umutekano wabyo. Iri kwitabirwa kandi n’abapolisi ndetse n’abo mu rwego rwa gisivili.

Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda, yamenyesheje abitabiriye iyi myitozo ko ari ngombwa ko habaho ubufatanye, kuko nta gihugu cyashobora gukemura ibibazo bibangamiye umutekano cyonyine.

Ati “Akamaro k’umutekano mu kwihuza kw’akarere ntigashobora kwirengagizwa. Nta gihugu cyashobora guhangana n’ibibangamiye umutekano cyonyine. Ni ngombwa ko ibihugu byihuza nk’akarere kugira ngo bikemurire hamwe ibi bibazo.”

Colonel Deng Mayom Manyam ushinzwe ibikorwa by’ingabo mu Bunyamabanga Bukuru bwa EAC yashimiye u Rwanda kuba rwakiriye iyi myitozo no kuba rwaratanze ubufasha kugira ngo ibe. Yashimangiye ko izazamura ubufatanye bw’ibihugu bigize uyu muryango mu bya gisirikare no mu mutekano muri rusange.

Uyu musirikare ukomoka muri Sudani y’Epfo yagaragaje ko mu byo kwibandaho mu bufatanye bw’ibisirikare harimo guhuza ibikorwa, ubufatanye mu bya tekiniki, gusurana no guhanahana amakuru.

Abakurikiye umunsi wa mbere w’iyi myitozo barimo Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ingabo, Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Uganda, Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Kenya n’Umugaba w’ingabo za Tanzania zirwanira ku butaka, mu gihe Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika ya Centrafrique yari umushyitsi.

Uretse imyitoza izabera muri iri shuri rya Gako, biteganyijwe ko hari izabera mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu, muri rusange yose ikazarangira tariki ya 26 Kamena 2024.

Minisitiri Marizamunda yashyikirijwe ibendera rya EAC ubwo yari agiye gutangiza ku mugaragaro iyi myitozo
Iyi myitozo yitabiriwe n'abasirikare n'abapolisi b'u Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya
Minisitiri Marizamunda yashimangiye ko ubufatanye ari bwo bwakemura ibibangamiye umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .