Ibi Ingabire yabivuze ku wa 11 Gashyantare 2025 ubwo hamurikwaga raporo y’ubushakashatsi igaragaza imiterere ya ruswa mu bihugu 180 byo ku Isi, iziwi nka ‘Corruption Perceptions Index’.
Iyi raporo yagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe ifatika mu kurwanya ruswa mu 2024 kuko rwazamutse rugera ku mwanya wa 43 ku Isi ruvuye ku mwanya wa 49 rwariho mu 2023 ndetse bikaba ari ubwa mbere rugeze kuri uyu mwanya.
Amanota y’u Rwanda na yo kandi yarazamutse agera kuri 57% avuye kuri 53% rwari rufite mu 2023. Ibi byarushyize ku mwanya wa gatatu muri Afurika, ruvuye ku mwanya wa kane rwariho mu 2023 ndetse ruguma ku mwanya wa mbere mu Karere.
Ingabire yavuze ko nubwo iyo ntambwe yatewe ishimishije, hari ahakigaragara ruswa nyinshi harimo mu kurengera ibidukikije by’umwihariko mu mishinga ijyanye n’imihindagurikire y’ikirere kuko ari rumwe mu nzego zirimo amafaranga menshi bijyanye n’icyerekezo cy’Isi.
Yagize ati “Imishinga y’imihindagurikire y’ikirere inarimo amafaranga menshi kandi ruswa ijyana n’ahari amafaranga. Murabizi icyo abazungu baharaye ni cyo kiba kirimo amafaranga kuko mbere byari ukurwanya SIDA, hakurikiraho uburinganire, ubu hagezweho imihindagurikire y’ikirere.”
Yavuze ko ibyo ariko ntaho bihuriye n’ihagarikwa ku mirimo rya Dr. Mujawamariya wayoboraga Minisiteri y’Ibidukikije ryabaye muri Nyakanga 2024.
Ati “Ishyirwaho ry’abaminisitiri ryo sinterekereza ko rihura n’ibyo kuko na we yagiye mu bidukikije hari undi ahasimbuye, na we wari uhasimbuye undi. Uriya wamusimbuye na we ejo bundi bazaba bamusimbuye kandi ibyo ni ibya Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Intebe nk’uko amategeko abiteganya. Ntabwo yavuyeho kubera ibyo kuko si na we wasimbujwe wenyine, n’ubutaha bazahindura n’abandi. Ndizera rero ko ntaho bihuriye.”
Ingabire yavuze ko inzego za Leta zikwiye kongera ingufu mu gukurikirana abaketsweho ruswa n’ibindi byaha mu rwego rwo guca intege abakomeza kubikora basibanganya ibimenyetso cyangwa abandi bashaka amayeri yo kubikora.
Ati “Kuvuga ko urukiko rwasanze umuntu [waketsweho ruswa] ari umwere ntibamukureho ntabwo bikwiye. No mu nkiko hagaragaramo ruswa none ngo uwo rwasanze ari umwere ntibamukoraho. Bimufunga cyangwa ngo bamuce amande ariko nibamukure muri uwo murimo, bahashyire undi w’inyangamugayo utazakekwaho ibyo byose. Ubu kamara muri iki guhugu wasimbuzwa ibintu bigacika ni nde?”
Ingabire yavuze ko impamvu uwaketsweho ibyaha nk’ibyo adakwiye gusubizwa mu kazi ari uko abaturage baba bamaze gutakariza icyizere uwari muri uwo mwanya kuko aba ashobora no kuba yarakoze ibyo byaha koko ariko harabuze gusa ibimenyetso.
Yakebuye abatanga ruswa, avuga ko batabura kubihomberamo kuko nko mu gihe umuturage ahaye ruswa umuyobozi, bidatuma uwo muyobozi abasha gukomeza kumukingira ikibaba.
Yatanze urugero ku baturage batanga ruswa bakubaka ahatemewe n’igishushanyo mbonera, nyuma bakazasenyerwa nyamara umuyobozi bahaye amafaranga yigaragamiye kuko abakora ubugenzuzi bw’imyubakire baba bareba gusa ibiteganywa n’amategeko.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!