00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabire Immaculée yatangaje ko atazihanganira abarwanya Leta y’u Rwanda bakomeje kuyobya urubyiruko

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 January 2025 saa 11:32
Yasuwe :

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango Transparency International mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yatangaje ko atazihanganira abarwanya Leta y’u Rwanda bakomeje kuyobya urubyiruko.

Mu kiganiro na Kigali Today, Ingabire yatangaje ko atazigera aba akazuyazi, ati “Njyewe ndi umuntu wuzuye, ntabwo njya mba hagati. Sinjya mba akazuyazi, ndashyuha cyangwa ngakonja. Uwumva abigaye, abigaye, uwumva bimubabaje yihangane, kuko sinzahinduka.”

Ku bantu banenga, Ingabire yagize ati “Nanjye ndanenga ariko nenga ibinengeka. Iyo unenga usebanya, ubeshya, ntabwo nshobora kubyemera. Nanjye ndakunyomoza, nkakuvuguruza. [...] Ariko njyewe icyo nanga, sinshaka umuntu uza ngo abeshye ibintu.”

Mu bihe byashize, abarwanya Leta y’u Rwanda baba mu buhungiro ku mugabane w’Uburayi, bifashishije imbuga nkoranyambaga, babeshya ko Umukuru w’Igihugu yitabye Imana. Ingabire yasobanuye ko by’umwihariko urubyiruko, hari urwashoboye kumenya ko aya makuru ari ibinyoma ariko ko hari n’urwashoboraga kuyaha agaciro.

Ati “Ese buriya iyo ugiye hariya, ukajya kubwira abana ngo ‘Buriya Kagame yarapfuye, ntabwo akiriho’ ni urugero nguhaye. Wowe ntuzabyemera kuko wanamubonye, yanakunyuzeho mu modoka, umwana wa Rusizi azabyemera, namara kubyemera, Perezida wa Repubulika natanga n’ubutumwa, azavuga ati ‘Uriya se ko atakinariho, ubwo butumwa bwe se buramfata’?”

Ingabire yatangaje ko adateze gushyigikira abakwirakwiza ubutumwa bw’urwango nk’ubu, kandi ko nubwo azi neza ko abarwanya Leta y’u Rwanda baba bata umwanya, azabanyomoza kugira ngo urubyiruko rumenye ukuri.

Ingabire yatangaje ko azafasha urubyiruko kumenya ukuri kw'ibikwirakwizwa n'abarwanya Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .