Inama ya 18 ya Francophonie yari iteganyijwe muri uyu mwaka yimuriwe muri 2021

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Gicurasi 2020 saa 04:55
Yasuwe :
0 0

Inama ya 18 y’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Organisation internationale de la Francophonie, OIF) yagombaga kubera Tunis muri Tunisie uyu mwaka yimuriwe umwaka utaha wa 2021.

Ibiganiro byahuje umunyamabanga mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo na Perezida wa Tunisie, Kaïs Saïed tariki 19 Gicurasi, banzuye ko iyo nama ishyirwa umwaka utaha ndetse hemezwa ko izabera mu mujyi wa Djerba aho kuba Tunis nk’uko byari bimeze mbere.

Icyakora hari bamwe bafite impungenge ku mutekano muri iyo nama mu gihe yaba yimuriwe mu mujyi wa Djerba kuko uwo mujyi wegereye Libya imaze imyaka icyenda mu ntambara.

Ikindi ni uko kugeza ibikoresho bizifashishwa muri ako gace bigoye ndetse n’ibikorwa remezo bizahaza abazaba bitabiriye iyo nama bikaba bikiri bike.

Imikino ya Francophonie yagombaga kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) guhera tariki ya 23 Nyakanga kugeza kuya 1 Kanama 2021 nayo izimurwa nyuma y’aho Komite Mpuzamahanga y’imikino ya Olempike nayo yimuriye imikino olempike mu 2021.

Ibiganiro bya OIF na RDC byagaragaje ko bifuza ko ishyirwa hagati ya tariki 19 na 28 Kanama 2022 gusa umwanzuro ntakuka uzafatwa mu nama izahuza akanama gahoraho ka Francophonie tariki 10 Nyakanga uyu mwaka.

Inama ya 18 ya Francophonie yari iteganyijwe muri uyu mwaka yimuriwe muri 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .