00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyiteguro yo gutangiza ibiganiro bya Luanda-Nairobi irarimbanyije

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 31 March 2025 saa 11:24
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi mpuzamahanga wa Zimbabwe, Prof. Amon Murwira, yatangaje ko imyiteguro yo gutangiza ibiganiro bya Luanda-Nairobi irimbanyije.

Inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yari iyobowe na Perezida wa Kenya n’uwa Zimbabwe, yafashe icyemezo cyo guhuza ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi.

Ibiganiro bya Luanda byari bigamije gukemura amakimbirane ari hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, naho ibya Nairobi byo byari byigamije gukemura ibiri hagati y’Abanye-Congo. Byombi byasaga n’ibyahagaze bitewe n’uubushake buke bwagaragajwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Muri rusange, ibi biganiro byahujwe kugira ngo hashakwe ibisubizo byafasha Uburasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange kubona amahoro n’umutekano birambye, nyuma y’imyaka myinshi bihungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro.

Kugira ngo ibi biganiro bihurijwe hamwe bigende neza, hashyizweho abahuza batanu ari bo Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, Catherine Samba Panza wa Repubulika ya Centrafrique, Sahle-Work Zewde wa Ethiopia na Kgalema Motlanthe wa Afurika y’Epfo.

Tariki ya 24 Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu basabye Umuyobozi wa EAC, Perezida Dr. William Samoei Ruto, na Emmerson Mnangagwa wa SADC kuganira n’aba bahuza mu gihe kitarenze icyumweru mbere y’uko batangira inshingano bahawe.

Ku wa 30 Werurwe, Minisitiri Murwira yatangaje ko imyiteguro y’ibiganiro bya Luanda-Nairobi igeze ku rwego rwo hejuru, kandi ko inama ya Dr. Ruto, Mnangagwa n’abahuza izaba mu gihe cyagenwe.

Minisitiri Murwira yagize ati “Dutekereza ko iyi nama yo ku rwego rwo hejuru ishobora kuba igihe icyo ari cyo cyose uhereye ubu, kandi izubahiriza igihe ntarengwa cyashyizweho cy’iminsi irindwi.”

Yakomeje asobanura ko tariki ya 28 Werurwe, gahunda y’iyi nama yanozwaga bwa nyuma kandi amabaruwa amenyesha aba bahuza imiterere yayo yari yamaze gushyirwaho imikono, agaragaza ko igitegerejwe ari ijambo ry’abayobozi b’iyi miryango.

Umunyamabanga Uhoraho wa Leta ya Zimbabwe ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Albert Chimbindi, na we yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo ibiganiro bya Luanda-Nairobi bitangire vuba.

Ambasaderi Chimbindi yatangaje ko inama ya Dr. Ruto, Mnangagwa n’aba bahuza iteganyijwe vuba “nubwo tutazi amatariki”, agaragaza ariko ko ari ngombwa gushima imbaraga ziri gukoreshwa kugira ngo ibe.

Perezida Ruto wa EAC na Mnangagwa wa SADC basabwe kuganiriza abahuza mu cyumweru kimwe
Prof. Murwira yatangaje ko imyiteguro irimbanyije kugira ngo ibiganiro bya Luanda-Nairobi bitangire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .