Ikidendezi cya Rusizi giherereye ku mpera z’Ikiyaga cya Kivu mu majyepfo, ni cyo cyubatseho uru rugomero rw’umuriro w’amashanyarazi rusanzwe rutanga ingufu zimurikira ab’i Bukavu no mu bindi bice byegeranye.
Abatuye i Bukavu no mu bice bihana imbibi, basobanura ko mu misozi ikikije iki kidendezi haba hanyanyagiye imyanda myinshi irimo ibikoresho bya pulasitiki, yisukamo iyo imvura iguye.
Umuyobozi ku rwego rw’intara w’ikigo cy’ingufu z’amashanyarazi, SNEL, Ljovy Mulemangabo, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko iyi myanda igabanya umuvuduko w’amazi, imashini zikazima.
Mulemangabo yagize ati “Iyi myanda rwose ihagarika amazi. Amazi agorwa no kwinjira mu bikoresho bitanga ingufu, bikagabanya umuvuduko imashini zikenera.”
Minisitiri muri Kivu y’Amajyepfo ushinzwe kubungabunga ibidukikije n’ubukungu butabihungabanya, Didier Kabi, yatangaje ko umunsi ku wundi abakora isuku baba bakura imyanda muri iki kidendezi, ariko biba iby’ubusa.
Uyu muyobozi yagaragaje ko nk’igisubizo, abaturage bakwiye gushinga ikigo gishinzwe gukusanya imyanda mu ngo zabo kuko ngo ni cyo cyabafasha kugabanya iyinjira muri iki kidendezi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!