Imyaka itatu irashize: Ibihe by’ingenzi byaranze imirimo ya Perezida Kagame muri manda ye ya Gatatu (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Kanama 2020 saa 04:47
Yasuwe :
0 0

Ku wa 5 Kanama 2017 wari umunsi Abanyarwanda benshi bararanye akanyamuneza, ubwo bari bamaze kumenya ko Paul Kagame atorewe indi manda y’imyaka irindwi, ibintu ariko bitatunguranye na gato.

Ubu imyaka itatu irashize uhereye icyo gihe. Ni imyaka yaranzwe n’ibikorwa byinshi, aho Perezida Kagame yahuye na benshi, akorera ingendo henshi ndetse afungura ibikorwa bikomeye ku gihugu.

Muri ibyo bikorwa twavuga ubwo ku wa 1 Nzeri yafunguraga ku mugaragaro Bisate Eco Lodge. Iyi hotel yubatse mu gace k’ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, iheruka kuza ku mwanya wa 57 muri hoteli 100 za mbere nziza ku Isi, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi ngarukamwaka bw’urubuga rw’ubukerarugendo Travel and Leisure.

Mu bindi bikorwa byafunguwe harimo Kigali Arena, Ikibuga cy’Indege cya Bugesera gishyirwaho ibuye ry’ifatizo, Singita Kwitonda Lodge and Kataza House iratahwa, n’ibindi.

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro n’abantu bakomeye baba abo mu bihugu bya hafi n’ibya kure, barimo Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Vladmir Putin w’u Burusiya, Minisititiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, Chancelière Angela Merkel w’u Budage n’abandi.

Mu ngendo Perezida Kagame yakoreye mu mahanga, twavuga nk’urwabaye ku wa 23 Gicurasi 2018 mu Bufaransa, uruzinduko rwa gatanu mu myaka igera kuri 16. Ni ibihugu umubano wabyo wakunze kurangwamo agatotsi, ku buryo kugeza magingo aya ukirimo kunagurwa.

Urundi rugendo ni urwo Perezida Paul Kagame yagiriye i Kampala muri Uganda ku wa 25 Werurwe 2018, aho yaganiriye na Perezida Yoweri Museveni ku bibazo byinshi bibangamiye u Rwanda, kandi bituruka ku muturanyi wo mu majyaruguru.

Ni ibibazo byacocwe inshuro nyinshi mu nama zabereye i Luanda muri Angola, hashyirwaho komisiyo ihuza ibi bihugu, ibiganiro biza gukomereza i Gatuna ku mupaka w’ibihugu byombi, ariko ibibazo ntibiranoga.

Mu ngendo z’abashyitsi bakomeye basuye u Rwanda, hibukwa izabaye muri Nyakanga 2018, harimo urwa Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, wabisikanye na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi yatangaje ko uruzinduko Perezida Jinping na Minisitiri w’Intebe Modi, bagiriye mu Rwanda muri uko kwezi, rwasinyiwemo amasezerano ya miliyoni zirenga 300 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zirenga 260 Frw, azakoreshwa mu mishinga yo kubaka ibikorwa remezo no kuhira.

Bijyanye n’aho ibihe bigeze kubera icyorezo cya Coronavirus, ibikorwa byinshi ni ukwifashisha ikoranabuhanga, bitandukanye na mbere habagaho guhura no gusabana.

Ku wa 5 Kanama abantu baraye babyina intsinzi. Aha ni ku Cyicaro cy'Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo
Ibirori bikomeye byabereye i Rusororo, ku cyicaro gikuru cy'Umuryango FPR Inkotanyi. "Twatoye, twatsinze" ni yo yari intero muri iryo joro
Abantu babonye umwanya wo kubyina no gusabana ku munsi w'intangiriro y'urugendo rushya mu mateka y'u Rwanda
Ku wa 8 Kanama 2017, Perezida Kagame yatashye ikibuga cya Basketball cya Club Rafiki, cyubatswe ku nkunga ya Giants of Africa. Ni umuhango witabiriwe na Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors na Amadou Fall uyobora NBA muri Afurika
Byari ibyishimo ku bakiri bato bari babonye uburyo bubafasha kwagura impano zabo muri uyu mukino
Ku wa 9 Kanama 2017, Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ku Kibuga cy’indege cya Bugesera
Ku wa 11 Kanama 2017, Perezida Kagame yitabiriye isangira rijyanye no kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi ya Umubano Project, umushinga ujyanye no kubaka umubano n’ubufatanye hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda, watangijwe n’umunyapolitiki w’umwongereza, Andrew Mitchell, mu 2007
Muri uwo muhango, Perezida Kagame yashimiwe ku bw'imikorere ye myiza ahabwa impano
Ku wa 15-16 Kanama 2017, Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Abdel Fattah al-Sisi wa Misiri, mu ruzinduko mu Rwanda
Kubera uburyo Sisi yanyuzwe n'Intore yabonye mu Rwanda, yahise azitumira mu birori byabereye mu Misiri
Perezida Kagame yarahiye ku wa 18 Kanama 2017
Ibirori byo kurahira byitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye biganjemo abayobozi basanzwe ari inshuti z'u Rwanda
Ku wa 30 Kanama 2017 nibwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yarahiye
Dr Ngirente Edouard yagizwe Minisitiri w'Intebe avuye gukora muri Banki y'Isi i Washington
Ku wa 31 Kanama 2017, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abagize guverinoma bashya
Ku wa 1 Nzeri 2017, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo Kwita izina, wari ubaye ku nshuro ya 13
Ku wa 1 Nzeri 2017, nibwo hafunguwe umupaka mushya uhuriweho wa Rubavu, uzwi nka La Corniche
Ku wa 1 Nzeri 2017, Perezida Kagame ni nabwo yatashye Bisate Eco Lodge i Musanze
Ku wa 6 Ukwakira 2017, Perezida Kagame yasinyanye imihigo n'abayobozi b'uturere
Ku wa 7 Ukwakira 2017, Perezida Kagame yitabiriye yubile y’imyaka 100 y’ubupadiri mu Rwanda
Perezida Kagame aganira na Musenyeri Philippe Rukamba wa Diyosezi Gatolika ya Butare
Ku wa 19 Ukwakira2017, Perezida Kagame yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahurira muri ICGLR, i Brazaville
Ku wa 28 Ukwakira 2017, nibwo hafunguwe ikibuga cya Cricket cy'i Gahanga
Itahwa ry'iki kibuga rishimangira umurongo w'igihugu wo guteza imbere ibikorwa bya siporo
Ku wa 28 Ukwakira 2017, Perezida Kagame yifatanyije mu muganda n’abaturage ba Kicukiro
Ku wa 10 Ugushyingo 2017, Perezida Kagame yakurikiye imyitozo ya gisirikare i Gabiro
Ku wa 16 Ugushyingo 2017, Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Kersti Kaljulaid wa Estonia
Ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Kagame yambitse imidali y’igihango abarimo Hezi Bezalel, Howard G. Buffet, Linda Melvern, Joseph Ritchie, John W. Dick na Gilbert R. Chagoury
Ku wa 28 Ugushyingo 2017, Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Uhuru Kenyatta wa Kenya
Ku wa 3 Ukuboza 2017, Perezida Kagame na Madamu basangiye iminsi mikuru n'abana
Ku wa 13 Ukuboza 2017, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Ingoro y’Urugamba rwo kubohora igihugu
Ku wa 18 Ukuboza 2017, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa Afriprecast Ltd
Perezida Kagame yasangiye ibyishimo n’abantu batandukanye muri Kigali Convention Centre, ku wa 31 Ukuboza 2017
Perezida Kagame ku wa 24 Mutarama 2018, yitabiriye inama ya World Economic Forum i Davos, ahura n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu
Perezida Kagame aganira n’umunyemari, Sunil Bharti Mittal i Davos
Ku wa 1 Gashyantare 2018, Perezida Kagame yunamiye intwari z'igihugu
Ku wa 13 Gashyantare 2018, Perezida Kagame yakiriye Ali Bongo Ondimba wari mu ruzinduko mu Rwanda
Iyi manda yakomeje kuba urugendo rwa Perezida Kagame rwo gushimangira umubano w'u Rwanda n'amahanga
Perezida Kagame, ku wa 22 Gashyantare 2018 yakiriye Perezida Edgar Lungu wa Zambia
Ku wa 1 Werurwe 2018, Perezida Kagame yayoboye umwiherero w’abayobozi
Ku wa 1 Werurwe 2018, Perezida Kagame yafunguye City Blue EPIC hotel i Nyagatare
Ku wa 25 Werurwe 2018, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Uganda
Ku wa 19 Mata 2018, Perezida Kagame yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bahurira mu Muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, mu Bwongereza
Amwe mu mafoto ya filime mbarankuru, The Royal Tour, yatangajwe muri Gicurasi 2018
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Bufaransa ku wa 23 Gicurasi 2018
Perezida Kagame yagiranye inama na Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya, ku wa 13 Kamena 2018, mbere y’ibirori byo gufungura Igikombe cy’Isi
Perezida Kagame yitabiriye Car Free Day ku wa 17 Kamena 2018
Ku wa 25 Kamena 2018, Perezida Kagame yakiriye itsinda bafatanya mu mavugurura ya AU, mu nama yabereye muri Mauritania
Ku wa 26 Kamena 2018 Perezida Kagame yitabiriye inama ku mishinga y’umuhora wa ruguru
Ku wa 27 Kamena 2018, Perezida Kagame yatashye ibikorwa bya Volkswagen Mobility Solution
Ku wa 4 Nyakanga 2018, Perezida Kagame yasuye abaturage b’i Muhanga, ku munsi wo Kwibohora
Ku wa 5 Nyakanga 2018, Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa rya Djibouti International Free Trade Zone
Ku wa 22-23 Nyakanga 2018, Perezida Kagame yakiriye Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, wari mu ruzinduko mu Rwanda
Ku wa 23 - 24 Nyakanga 2018, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, wari mu ruzinduko mu Rwanda
Ku wa 5 Kanama 2018, Perezida Kagame yasoje Itorero Indangamirwa i Gabiro
Ku wa 9 Kanama 2018, Perezida Kagame yasinyanye Imihigo n’abayobozi, y’umwaka wa 2018-2019
Ku wa 19 Nzeri 2018, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abadepite bashya
Ku wa 23 Nzeri 2018, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Jack Ma, umushinwa washinze Alibaba Group
Ku wa 26 Nzeri 2018, i New York yagiranye ibiganiro na Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Perezida Kagame aganira na Perezida wa Fifa, Gianni Infantino, wari witabiriye inama ya komite nyobozi y’uyu muryango, yabereye i Kigaku ku wa 25 Ukwakira 2018
Ku wa 11 Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yitabiriye inama muri Palais de l’Elysée yayobowe na Perezida Emmanuel Macron, haganirwa ku mahoro
Ku wa 15 Ugushyingo, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar
Yitabiriye Global Citizen Festival i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ku wa 2 Ukuboza 2018
Ku wa 11 Ukuboza 2018, Perezida Kagame yitabiriye imyiyereko ya gisirikare, i Gabiro
Ku wa 13 Mutarama 2019, yitabiriye amasezengesho amaze kumenyerwa nka National Prayer Breakfast
Perezida Kagame yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru yahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika baganira ku mutekano muri RDC, ku wa 17 Mutarama 2019
Perezida Kagame muri World Economic Forum i Davos, ku wa 24 Mutarama 2019
Ku wa 27 Mutarama 2019, Perezida Kagame yitabiriye iyimikwa rya Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda
Ku wa 6 Gashyantare 2019, Perezida Paul Kagame yayoboye inama nkuru ya Gisirikare, i Gako
Ku wa 26 Gashyantare 2019 Perezida Kagame yasuye Akarere ka Nyamagabe, yakiranwa urugwiro
Ku wa 11 Werurwe 2019 yari mu mwiherero w’abayobozi i Gabiro
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Tanzania ku wa 8 Werurwe 2019
Perezida Kagame aganira na Charles Michel wari Minisitiri w'Intebe w'u Bubiligi
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Macky Sall wa Senegal, warahiriraga manda ya kabiri ku wa 1 Mata 2019
Ku wa 20 Mata 2019, Perezida Kagame yitabiriye amasengesho y’Abahindu yagenewe gukiza ibikomere bya Jenoside
Yakiriye Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, amutembereza muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, ku wa 22 Mata 2019
Perezida Kagame yasuye abaturage bo mu Karere ka Rubavu ku wa 10 Gicurasi 2019
Ku wa 25 Gicurasi 2019 yitabiriye irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo
Perezida Kagame mu ruzinduko i Libreville muri Gabon, ku wa 10 Kamena 2019
Ku wa 26 Kamena 2019 yitabiriye isabukuru y’imyaka 59 y’ubwigenge bwa Madagascar
Perezida Kagame ku munsi wo kwibohora ku wa 4 Nyakanga 2019, muri Stade Amahoro
Yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge and Kataza House i Musanze, ku wa 1 Kanama 2019
Perezida Kagame yitabiriye isinywa ry’Amasezerano y’Amahoro n’Ubwiyunge i Maputo, ku wa 6 Kanama 2019
Perezida Kagame asoza Itorero Indangamirwa rya 12 i Gabiro ku wa 8 Kanama 2019
Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena ku wa 9 Kanama 2019
Perezida Paul Kagame muri Meet The President ku wa 14 Kanama 2019
Ku wa 20 Kanama 2019 yagiriye uruzinduko i Windhoek muri Namibia
Ku wa 21 Kanama 2019, u Rwanda na Uganda byasinye amasezerano yo kuzahura umubano, yasinyiwe i Luanda muri Angola
Perezida Kagame yitabiriye inama ya 45 ya G7 i Biarritz, ku wa 25-26 Kanama 2019
Perezida Kagame yambika umudali w’igihango Dr Paul Farmer, ku wa 31 Kanama 2019
Perezida Kagame na Madamu bataha Ishuri ry’Ubuvuzi ry’Abadiventiste ryo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati, ku wa 2 Nzeri 2019
Perezida Kagame mu muhango wo Kwita Izina 2019
Perezida Kagame yayoboye inama ya Presidential Advisory Council i New York ku wa 22 Nzeri 2019
Ku wa 24 Nzeri 2019 Perezida Kagame yagejeje ijambo ku nteko rusange ya 74 y'Umuryango w'Abibumbye
Perezida Kagame yitabiriye ibiganiro bya Commonwealth ku wa 24 Nzeri 2019
Perezida Kagame na Madamu basuye icyicaro cya Bill and Melinda Gates Foundation i Seattle, ku wa 2 Ukwakira 2019
Ku wa 5 Ukwakira 2020, Perezida Kagame yitabiriye Rwanda Day i Bonn mu Budage
Ku wa 7 Ukwakira 2019 Perezida Kagame yatashye uruganda rwa Mara Phones
Ku wa 9 Ukwakira 2019 Perezida Kagame yitabiriye Youth Connekt Africa Summit
Ku wa 11 Ukwakira 2019, Perezida Kagame yakiriye David Luiz ukinira Arsenal F.C yamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda
Yakiriye Didier Drogba ku wa 11 Ukwakira 2019
Perezida Kagame yakiranywe icyubahiro muri Centrafrique ku wa 15 Ukwakira 2019
Ubwo hatahwaga ku mugaragaro Kigali Logistics Platform ku wa 21 Ukwakira 2019
Perezida Kagame hamwe na Vladmir Putin w'u Burusiya, mu nama yabereye i Sochi ku wa 23-24 Ukwakira 2019
Ubwo Perezida Kagame yasozaga ihuriro rya 12 rya Unity Club Intwararumuri, ku wa 25 Ukwakira 2019
Ku wa 29 Ukwakira 2019, Perezida Kagame yitabiriye Qatar Information Technology Conference & Exhibition hamwe Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, Emir wa Qatar
Ku wa 16 Ugushyingo 2019, Perezida Kagame yayoboye umuhango wo gusoza amasomo ku bofisiye bashya ba RDF
Perezida Kagame aramutsa Chanceliere w’u Budage, Angela Merkel, ubwo yari yitabiriye G20 Compact with Africa Investment Summit i Berlin, ku wa 19 Ugushyingo 2019
Ku wa 21 Ugushyingo 2019 ubwo hatahwaga Carnergie Mellon University i Masoro
Ku wa 25 Ugushyingo ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye Global Gender Summit i Kigali
Ku wa 30 Ugushyingo 2019, Perezida Kagame yifatanyije n'abaturage mu muganda
Iyi nama yahurije hamwe inzego zirebana no kurwanya virusi itera Sida n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Perezida Kagame mu Ukuboza 2019 yakiriye indahiro z'abacamanza barimo Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin
Ku wa 7 Ukuboza 2019 Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro ku kwihangira imirimo
Ku wa 9 Ukuboza 2019 Perezida Kagame yitabiriye itangwa ry'ibihembo byo kurwanya ruswa,byitiriwe Tamim bin Hamad Al Thani uyobora Qatar
Ku wa 9 Ukuboza 2019 Perezida Kagame yitabiriye isinywa ry'amasezerano hagati y'u Rwanda na Qatar
Perezida Kagame mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano yo ku wa 19-20 Ukuboza 2019
Perezida Kagame yitabiriye imikino ya nyuma yo gushaka itike ya Basketball Africa League ku wa 21 Ukuboza 2019
Perezida Kagame n'umuryango we mu birori bisoza umwaka wa 2019, byinjira mu wa 2020
Ku wa 14 Mutarama 2020, Perezida Kagame yitabiriye Future Sustainability Summit i Abu Dhabi
Ku wa 15 Mutarama 2020 yitabiriye irahira rya Perezida Filipe Jacinto Nyusi i Maputo
Perezida Kagame yitabiriye UK-Africa Investment Summit i London ku wa 20 Mutarama 2020
Perezida Kagame muri King's College mu Bwongereza, ku wa 21 Mutarama 2020
Perezida Kagame asangira n'abadipolomate ku wa 29 Mutarama 2020
Ku wa 1 Gashyantare 2019, Perezida Kagame yunamiye Intwari z'Igihugu
Perezida Kagame afungura ibitaro bivura Kanseri i Kanombe ku wa 4 Gashyantare
Ku wa 5 Gashyantare 2020, Perezida Kagame yitabiriye African Drone Forum i Kigali
Ku wa 10 Gashyantare 2020, Perezida Kagame yitabiriye inama ya AU i Addis Ababa, anasangira na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Abiy Ahmed Ali
Ku wa 11 Gashyantare Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma Daniel Arap Moi wabaye Perezida wa Kenya
Perezida Kagame mu mwiherero w'abayobozi bakuru wabaye ku wa 16-19 Gashyantare 2020, i Gabiro
Ku wa 20 Gashyantare 2020 Perezida Kagame yatangije gahunda yiswe Giants of Africa
Ku wa 21 Gashyantare 2020, Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya Gatuna, igamije gushaka umuti ku mubano w'u Rwanda na Uganda
Perezida Kagame ubwo yafunguraga ku mugaragaro One & Only Gorilla’s Nest mu Kinigi, ku wa 27 Gashyantare 2020
Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abagize giverinoma bashya ku wa 28 Gashyantare 2020
Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Car Free Day ku wa 1 Werurwe
Perezida Kagame na Howard Buffet bataha umushinga wa Nasho wo kuhira imyaka hakoreshejwe ingufu zikomoka ku zuba, ku wa 11 Werurwe 2020
Perezida Kagame yakira Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda ku wa 16 Werurwe 2020
Ku wa 7 Mata Perezida Kagame na Madamu benyegeza urumuri rw'icyizere
Ku wa 12 Mata nibwo yasuye ahakorera itsinda rikurikirana abahuye n'abanduye COVID-19, hazwi nka COVID-19 Command Post, muri Camp Kigali
Perezida Kagame ubwo yagiranaga ikiganiro n'abanyamakuru ku wa 27 Mata 2020, mu buryo bw'ikoranabuhanga ry'amashusho
Ku wa 9 Gicurasi 2020, Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare yabereye i Gako mu Karere ka Bugesera
Ku wa 12 Gicurasi 2020, Perezida Kagame yitabiriye inama nyunguranabitekerezo ya EAC, yatinze cyane ku kurwanya COVID-19
Ku wa 16 Gicurasi 2020, Perezida Kagame yasuye uduce twangijwe n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi mu Karere ka Nyabihu. Aha yari kumwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu (hagati) Prof Shyaka Anastase na Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Amb Gatete Claver
Perezida Kagame yakira indahiro z’abayobozi bashya barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Professor Nshuti Manasseh n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, ku wa 1Kamena 2020, muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yitabiriye Inama ya mbere yahuje ibihugu bya Afurika, Caraïbe na Pasifika ku wa 3 Kamena 2020
Perezida Kagame mu nama n’intumwa zihariye za AU ku wa 5 Kamena 2020
Perezida Kagame yitabiriye inama yahuje ubuyobozi bwa AU n’abayobozi b’imiryango ihuza uturere, ku wa 11 Kamena 2020
Perezida Paul Kagame mu nama idasanzwe yahuje Afurika n’u Bushinwa, ku bufatanye mu kurwanya icyorezo cya COVID-19. Yabaye ku wa 17 Lamena 2020
Ku wa 23 Kamena 2020, ubwo Perezida Kagame yari muri Corporate Council on Africa Leaders Forum
Ku wa 26 Kamena 2020, Perezida Kagame yayoboye Inama ya Komite yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi
Ku wa 4 Nyakanga, Perezida Kagame yizihirije umunsi wo Kwibohora i Tabagwe mu Karere ka Nyagatare
Kwegereza abaturage ibikorwa remezo ni kimwe mu bikorwa byashyizwemo imbaraga muri iyi manda ya Perezida Kagame
Ku wa 26 Nyakanga 2020, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, cyagarukaga ku rugamba rwo kubohora igihugu
Ku wa 29 Nyakanga 2020, Perezida Kagame yayoboye inama y'abaminisitiri
Mu bihe bya Coronavirus, muri Village Urugwiro inama z'abaminisitiri ziba mu buryo bwubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo
Ku wa 30 Nyakanga 2020 Perezida Kagame yitabiriye inama y'Umuryango w'Ubukungu bwa Afurika yo Hagati (ECCAS), yabaye mu buryo bw'ikoranabuhanga
Mu gihe Isi yibasiwe n'icyorezo cya Coronavirus, Perezida Kagame yakomeje akazi ke yitabira inama zitandukanye mu buryo bw'ikoranabuhanga

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .