00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 60 y’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Buyapani mu kongera umusaruro w’ubuhinzi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 June 2022 saa 05:05
Yasuwe :

Mu 1965, ni wo mwaka wabaye intangiriro y’umubano mwiza w’u Rwanda n’u Buyapani kuko ari bwo Masaya Hattori wari umuhanga mu bijyanye n’amabanki yoherezwaga i Kigali bigizwemo uruhare n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, ngo abe mu ba mbere bayoboye Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.

Kuva icyo gihe u Buyapani bwatangiye kubona u Rwanda nk’igihugu rushobora gukorana na cyo ndetse ibihugu byombi byatangiye kugirana amasezerano y’imikoranire kugeza ubwo mu 2005, Ikigo cy’Abayapani Gishinzwe Iterambere, JICA, cyafunguraga ibiro byacyo i Kigali.

Mu 2010, nibwo u Buyapani bwafunguye ambasade yabwo mu Rwanda, iba intangiriro yo gushimangira umubano wari usanzweho cyane ko kugeza icyo gihe Perezida Kagame yari amaze gukorera ingendo muri icyo gihugu n’abayobozi bacyo bamaze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye.

U Buyapani bwakunze kwibanda ku gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda mu kubaka ibikorwaremezo birimo ibijyanye n’amazi, uburezi ndetse no guteza imbere ubuhinzi by’umwihariko.

Ubuhinzi no kongera umusaruro w’ibibukomokaho, guhashya imirire mibi no gufasha Abanyarwanda mu kwihaza mu biribwa ni bimwe mu byaranze imyaka 60 ishize y’umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’u Buyapani n’u Rwanda.

Kongera umusaruro w’ubuhinzi…

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai agaragaza ko iyo abahinzi babashije kubona umusaruro mwiza, bifasha mu kohereza hanze ibyo bejeje bikaba byagira uruhare mu gutuma igihugu cyinjiza amadovize.

Ati “Umusaruro ukomoka ku buhinzi ari ingirakamaro cyane, utuma igihugu kibasha kwinjiza amafaranga binyuze mu kohereza ibintu mu mahanga kandi bigatanga n’akazi.”

Yakomeje agira ati “Twizeye ko inararibonye n’ubuhanga bw’Abayapani bizagira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi bw’u Rwanda.

Mu 2008, u Buyapani bubinyujije Kigo cy’Abayapani Gishinzwe Iterambere, JICA ku bufatanye n’Umuryango Nyafurika Uharanira guteza imbere Ubuhinzi, AGRA, batangije umushinga ugamije guteza imbere igihingwa cy’umuceri binyuze mu kongera umusaruro wacyo.

Ni umushinga wiswe CARD [Coalition for African Rice Development], ukaba ukorera mu bice bitandukanye by’u Rwanda by’umwihariko ahahingwa umuceri.

Umujyanama mu bijyanye n’Ubuhinzi muri JICA, Takanori Satoyama, yavuze ko “Ufite intego yo gukuba kabiri umusaruro w’umuceri mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu myaka 10. Reka tuvuge wenda uzaba wavuye kuri toni miliyoni 14 wariho mu 2008 ukagera kuri toni miliyoni 28 mu 2018.”

Avuga ko indi nkunga ikomeye JICA yatanze mu bijyanye no gufasha Abanyarwanda mu kwihaza mu biribwa no guteza imbere umushinga wo kuhira imyaka, ukaba uteganyijwe mu bihe bya vuba.

Ati “Ni uburyo buzafasha mu guteza imbere uburyo bwo kuhira imyaka bikazafasha kuba nk’intangiriro yo guteza imbere gahunda y’igihugu yo kwihaza mu biribwa.”

CARD [Coalition for African Rice Development] ni umushinga ukorera mu bice bitandukanye by’u Rwanda by’umwihariko ahahingwa umuceri

JICA kandi yafashije abahinzi muri gahunda zijyanye no kuhira imyaka aho by’umwihariko hari umushinga wo guhugura abahinzi ku buryo bugezweho bwo gufata amazi no kuyasaranganya mu bijyanye no kuhira.

Umujyanama muri JICA, mu mushinga wo gucunga amazi no kongera ubushobozi, Nerie Kuniyasu at “Kuva mu 2019, umushinga utangira, Twakoze ibikorwa bitandukanye byo guhugura abahinzi kubera ko abahinzi bari bafite uburyo bwabo bwo kuhira binyuze mu cyiswe IWUO [Umuryango w’Abuhira bakoresheje Amazi]. Twashatse kongerera ubushobozi uwo muryango binyuze mu mahugurwa.”

Perezida wa IWUO, Dukuzeyezu Ernest yavuze ko JICA yabafashije mu kongera ubushobozi.

Ati “Natwe yaradufashije itwubakira inzego z’umuryango w’abakoresha amazi mu kuhira ndetse inaduha amahugurwa ariyo adufasha mu kubaka neza no gucunga ibikorwaremezo.”

Umunyamuryango wa IWUO, witwa Niyonsaba Christine yagize ati “ Mbere twahingaga mu kajagari amazi iyo tutayabona ku buryo bwiza, afatwa n’abanyembaraga, abafite intege nke, umusaruro ntube mwiza ariko ubu aho uyu muryango uziye, tubasha kubona amazi ku buryo bwiza abayakozi bayatugezaho neza ku buryo buri muntu wese abona amazi bigatuma umusaruro uzamuka.”

Ikigo cya JICA kandi cyashyizeho abakorerabushake baturutse mu Buyapani, bafasha abaturage mu bijyanye no guhinga kijyambere, bagakora ubuhinzi bugezweho kandi bwinjiza amafaranga. Kugeza ubu mu gihugu hari abarenga 35.

Umwe muri bo witwa Hiroki Maeda yagize ati “Inshingano zanjye nk’umukorerabushake w’u Buyapani ni ukureba ibibazo bibangamiye ubuhinzi bw’Ikawa mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Nsabwa kandi gusobanurira abahinzi ba kawa akamaro ko guhinga ikawa nziza, no kongera ubwiza bwayo.”

Umunyarwandakazi Murekatete Madeleine uhinga Kawa avuga ko kuva aho yaboneye aba bakorerabushake b’Abayapani, bamufashije kongera umusaruro wa kawa ndetse n’ubwiza bwayo, ibintu avuga ko byatumye abashak kwinjiza amafaranga menshi mu buhinzi bwe.

Ati “Ndashima cyane kuko kuva baje nibwo mu cyaro ubuhinzi bw’ikawa bwabashije gutera imbere.”

Gushakira amasoko ibikorerwa mu Rwanda

Ambasaderi Masahiro avuga ko gushakira amasoko ibicuruzwa ari imbogamizi ikunze kuba ku bahinzi, aho hari aho usanga babona umusaruro mwiza ariko bakabura isoko. Ni ibintu u Buyapani bukomeje gufasha u Rwanda gushakira umuti.

Ati “Mu yandi magambo, ni ukumenya kugurisha umusaruro ku giciro kinini gishoboka no kuwumenyekanisha.”

Mu kugira ngo ibyo bigerweho hashyizweho umushinga wiswe ‘Farmer Connect’ uhuza abahinzi n’amasoko.

Umuyobozi Mukuru wa Farmer Connect, Darby Bodden yavuze ko ifasha abahinzi kubona amakuru abahuza n’abaguzi.

Ati “Mu gihe ufite abahinzi baciriritse benshi n’urusobe rw’amakuru ndetse n’ibibazo bibishamikiyeho, birimo kubona igishoro, ibiribwa bike n’ibindi. Ni ingenzi kwegeranya ayo makuru yose kugira ngo inganda, Guverinoma y’u Rwanda cyangwa inshuti nka Guverinoma y’u Buyapani n’abandi bashobora gukemura ibyo bibazo hashingiwe kuri ayo makuru.”

Yakomeje agira ati “Ni cyo guhuza umuhinzi n’umuguzi bivuze.”

Hari kandi n’umushinga ugamije kongerera ubushobozi abatunganya ikawa, aho intego ari uko mu myaka itanu iri imbere abahinzi ba kawa baba barabashije kuyimenyekanisha birushijeho by’umwihariko ku masoko mpuzamahanga.

Icya kabiri ni uburyo bwo gutunganya ikawa bugezweho kandi bubyara inyungu, ikindi ni urubuga. Urwo rubuga ruzaba rugamije guhuriza hamwe abafatanyabikorwa bose mu kwita ku ikawa, aho bahurira mu kuganira ku bibazo bitandukanye n’uko bashobora kubibonera ibisubizo.

Abo barimo abahinzi ba kawa, abayitunganya, abayikaranga, abayigeza ku masoko yaba ayo mu Rwanda no hanze n’abandi.

U Buyapani mu guhashya imirire mibi mu Rwanda

JICA igaragaza ko imirire ari ikibazo kiri mu ngeri zose, kubyibandaho rero mu buhinzi ni kimwe mu byagarutsweho muri uru rugendo muri gahunda y’u Rwanda yo kongera akaba ari n’umwe mu myanzuro yafashwe mu nama ya Loni yiga ku kwihaza mu biribwa yabaye mu 2021.

Umujyanama mu bijyanye n’imirere miri JICA, Kumike Takanashi avuga ko yakomeje gukorana n’ibigo mbonezamikurire y’abana aho yagiye atanga ubujyanama mu bijyanye n’imirere y’abana mu byiciro byose.

Ati “Nakomeje negeranya amakuru nkanayasesengura, nkerekana ahari ibibazo n’ibibangamiye gahunda z’igihugu ku bijyanye n’imirere ndetse n’ibyakorwa mu kugabanya igwingira ry’abana.”

Ambasaderi Masahiro avuga ko kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi haba mu bwiza no mu ngano ari ngombwa cyane, atari ukugambirira guhaza ukwifuza kw’Abanyarwanda ahubwo hanagamijwe kunoza imirire y’abaturage bakennye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .