Kuri ubu ni umukozi Ushinzwe ubucuruzi mu Kigo cy’Ubwishingizi cya MUA Insurance, inshingano agiye kumaramo imyaka itanu.
Uyu mugabo ashimangira ko yagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze mu bikorwa bigamije kubuteza imbere no kugaragaza ibyiza nyaburanga bitatse igihugu yakozemo mu bihe bitandukanye.
Muri Nzeri 2006 ni bwo Miravumba yari arangije kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ahita abona akazi muri Sonarwa.
Yakoranye kandi n’ibigo binyuranye birimo n’Ihuriro ry’Ibigo by’imari iciriritse AMIR. Ubwo byasabwaga kongera kwihuza ndetse hashyirwaho n’ubunyamabanga bwaryo ari naho yahawe akazi katoroshye ko kongera guha isura nziza ibyo bigo mu Rwanda.
Nyuma y’igihe gito, yerekeje muri Dubai World, ikigo cyifuzaga gukora amacumbi yubatswe mu buryo bungabunga ibidukikije kandi ari ku rwego rwo hejuru.
Ati “Buriya iyo tuvuze ubukerarugendo hari ibikorwa usura, ariko hari n’aho urara, ubwo rero Dubai World yaravugaga ngo twubake uburaro bwiza hafi na Pariki.”
Dubai World yahise yubaka Hotel ya Nyungwe Forest Logde yahindutse One&Only Nyungwe, igura Gorilla Nest ndetse n’Akagera.
Kuri we yari afite nshingano zo gufasha abo bashoramari bari binjiye ku isoko ry’u Rwanda kurushaho kumenyera no kurumenya, kurushoramo imari ndetse no guhura n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Aho ni ho yatangiriye gushyira itafari rye mu guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda bwari bukiri hasi muri ibyo bihe.
Ati “Narabakoreye kugeza muri 2013 nza kuva ku nshingano nari mfite mba umukozi ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanisha bikorwa, tukajya dukorana n’ibigo bikomeye birimo RwandAir na RDB kugira ngo duteze imbere ubukerarugendo ndetse tunamenyekanishe ishyamba rya Nyungwe ryari rimaze kugirwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.”
Yagaragaje ko mbere u Rwanda rutari icyerekezo cy’ubukerarugendo ahubwo cyabaga ari igihugu cyinyongera cyongerwagaho kubera ingagi.
Kugeza ubu u Rwanda, Uganda na RDC ni byo bihugu bitatu bifite ingagi zo mu Birunga ariko rwo rukagira akarusho ko kuzitaho no kwimakaza umutekano, bituma ba mukerarugendo barusura ku bwinshi.
Yari inzira igoye kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda rwari rufite imiryango 10 gusa y’ingagi ibyatumaga hatangwa impushya zo kuzisura zitarenze 80 ku munsi ariko ubu zikubye inshuro nyinshi kuko Pariki y’Igihugu y’Iburunga icumbikiye izirenga 1063.
Ku bijyanye n’igiciro cyo kuzisura nacyo cyari hasi cyane, kuko cyari ku madorali 250 kikaba kigeze ku 1500$.
Nyuma y’urugendo rukomeye, Miravumba yavuye mu rwego rw’ubukerarugendo yerekeza mu Kigo cy’Abafaransa gitanga serivisi z’ubwikorezi cya Bolloré Transport & Logistics.
Icyo kigo yakimazemo imyaka irindwi ariko mu 2020 yongera gusubira mu birebana n’ubwishingizi yari yaratangiriyemo, aho kuri ubu akora mu kigo cya MUA.
Yemeza ko gukora mu nzego zitandukanye byamuhaye ubumenyi n’ububasha bwo kumva neza iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.
Ati “Byatumye numva neza ubukungu bw’igihugu uko bumeze, numva imbaraga gifite, imbogamizi gihura nazo n’aho kiri kugana kuko nagize amahirwe yo gukorana n’inzego z’ingenzi mu guteza imbere ubukungu bwacyo.”
Miravumba kuri ubu agira uruhare rukomeye mu kubakira abakiri bato ubushobozi no kubafasha gutegura ejo hazaza heza.
Ati “Nagiye nkorera ibigo bigari kandi byabaga bihagaze neza, byarantoje numva uburyo bwo guhererekanya ubumenyi no gutegura ushobora kugusimbura mu gihe uzaba wavuye muri izo nshingano. Aho nagiye nkora hose nagiye ngira amahirwe yo guha akazi abana bato, nkabatoza umurimo, kuwukunda agaciro kawo ndetse n’ibindi bigamije kubateguramo abantu b’ejo hazaza.”
Yagaragaje ko nubwo mu bwana bwabo batekerezaga ko bashobora kubona ubuzima bwiza ari uko berekeje mu mahanga, izo nzozi zaje guhinduka ubusa amaze gukura yiyemeza gutanga umusanzu mu gihugu.
Ati “Ndi mu bantu batigeze batekereza na rimwe ko nava mu gihugu, nizeraga ko ndi kwiga mu gihugu, niga neza kandi ndatsinda ndetse nizera ko hano ari ho nzaba mwiza kurushaho. Bituma numva ko amahirwe yanjye ari hano bityo ko nkoze cyane nazatanga umusaruro.”
Yagaragaje ko mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kwimakazwa mu ngeri zinyuranye, urubyiruko rukwiye kuribyaza amahirwe yo gutegura ahazaza harwo neza.
Yerekanye ko gukunda umurimo utagambirira kubona amafaranga runaka y’umushahara ahubwo ugamije kuzuza inshingano zawe uko bigombwa bishobora gufungurira amarembo.
Hari kandi gukorera ku ntego, kwiyungura ubumenyi, guca bugufi, kuba inyangamugayo ndetse no gukorera mu mucyo.
Yashimangiye kandi ko ababyeyi nabo bakwiye kugira uruhare mu gutegura abana babo no kubafasha kugera ku nzozi zabo bagamije gusigira abana babo umurage mwiza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!