Uru ruzinduko yari yateganyije kurutangirira mu ntara ya Kasaï Central. Indege ye yagombaga kumugeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kananga ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2024.
Televiziyo y’igihugu (RTNC) yari yatangiye gutangaza imbonankubone imyiteguro yo kwakira Tshisekedi muri Kananga, ariko biza kumenyekana ko atakihageze.
Ibiro bya Perezida wa RDC byasobanuye ko gusubika uru ruzinduko byatewe n’imvura nyinshi, biteguza ko rusubukurwa kuri uyu wa 24 Ukuboza 2024.
Byagize biti “Bitewe n’ikirere kibi kiri mu mujyi wa Kananga kuri uyu wa Mbere, cyatewe n’imvura nyinshi, ntabwo byashobotse ko indege ya Perezida igwa ku kibuga cy’indege cya Kananga. Uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu muri Kasaï Central, Kasaï Oriental na Kasaï rwimuriwe kuri uyu wa 24 Ukuboza 2024.”
Byitezwe ko muri uru ruzinduko, Perezida Tshisekedi ageza ku Banya-Kasaï ijambo ryerekeye ku byo yagejeje kuri Grand-Kasaï mu myaka itandatu amaze ku butegetsi, ibyo abateganyiriza mu ine isigaye muri manda ya kabiri n’umugambi afite wo guhindura Itegeko Nshinga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!