Ni imibare yatangarijwe muri raporo ngarukamwaka y’ibarurishamibare mu Rwanda, Rwanda Statistical Year Book, iherekeza umwaka wa 2024.
Iyi raporo igaragaza ko impuzandengo y’umushahara w’abakozi mu Rwanda yiyongereye ugereranyije no mu myaka yabanje, kuko mu 2021 yari ku 54.073 Frw, mu 2022 igera ku 58.784 Frw.
Abakora mu rwego rw’ubuhinzi ni bo bahembwa imishahara mike muri rusange, kuko impuzandengo y’umushahara wabo ku kwezi ni 28.257 Frw. Icyakoze bigaragara ko mu myaka ine ishize wagiye wiyongera, kuko mu 2019 wari ku 20.384 Frw.
Impuzandengo y’umushahara w’abakorera mu nganda yageze ku 88.877 Frw ivuye ku 75.148 Frw mu 2022, ku bakorera mu rwego rwa serivisi ho iva ku 122.879 Frw mu 2022 igera ku 130.699 Frw mu 2023.
Iyi raporo igaragaza ko abakorera mu rwego rwa serivisi ari bo bahembwa amafaranga menshi kandi mu myaka itanu ishize umushahara wabo wakomeje kwiyongera. Mu 2019, impuzandengo yari ku 103.694 Frw, igera ku 104.749 mu 2020, igera ku 114.224 Frw mu 2021.
Bigaragara ko mu baturage b’u Rwanda barenze miliyoni 13, abagera kuri 59,3% bari ku isoko ry’umurimo mu gihugu. Habarirwamo abafite akazi n’abashomeri biteguye gukora. Muri rusange, 15,4% barangije amashuri yisumbuye.
Urwego rw’ubuhinzi ni rwo rwari rufite abakozi benshi kuko bageze kuri 43,4%, rukurikirwa n’urwa serivisi rwari rufite 39,8%, mu gihe urw’inganda rwari rufite 16,7%. Icyakoze, muri rusange igipimo cy’abakora imirimo itazwi mu 2023 cyari hejuru kuko cyageze kuri 90,7% nubwo cyagabanyutse ugereranyije kuri 91,7% cyo mu 2022.
Ubushomeri bwiganje mu rubyiruko
Mu 2023, ubushomeri muri rusange bwageze kuri 17,2%, buvuye kuri 20,5% mu 2022 na 21,1% mu 2020. Uyu mubare wagiye ugabanyuka mu gihe igihugu cyari gikomeje kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, zirimo ibura ry’akazi ku Banyarwanda benshi; by’umwihariko abakoteraga mu bigo byigenga.
Ubushomeri ku barangije kaminuza bwageze kuri 14,2% mu 2023, buvuye kuri 17,3% mu mwaka wabanje. Ku barangije amashuri yisumbuye, bwageze kuri 23,1% buvuye kuri 32,4% mu 2022.
Iyi raporo igaragaza ko ab’igitsina gore ari bo benshi badafite akazi mu Rwanda kuko bageze kuri 20,3% mu 2023 bavuye kuri 23,7%, mu gihe ab’igitsina gabo bo bageze kuri 14,5% bavuye kuri 17,9%.
Ubushomeri mu Rwanda bwiganje mu rubyiruko kuko iyi raporo igaragaza ko muri iki cyiciro bwageze kuri 20,8%. Icyakoze bwagarabanyutse ugereranyije no mu myaka ibiri yabanje, kuko mu 2021 bwari kuri 26,5%, mu 2022 bugera kuri 25,6%.
Hari icyizere ko igipimo cy’ubushomeri mu Rwanda kizakomeza kugabanyuka nk’uko byagenze kuva mu 2021. Raporo y’ubushakashatsi bwa NISR ku miterere y’umurimo mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2024 yagaragaje ko icyo gihe bwari bumaze kugera kuri 15,3%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!