Impunzi zavuye muri Libya ziri mu Rwanda zatangiye kubona ibihugu bizakira

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 8 Mutarama 2020 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko Norvège yagaragaje icyifuzo cyo kuba yakwakira impunzi zo muri Libya ziri mu Rwanda zigera kuri 500, naho zirindwi zamaze kwakirwa na Suède.

Ni ikiganiro cya mbere Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiranye n’itangazamakuru kuva mu Ugushyingo 2019 ubwo yajyaga kuri uyu mwanya.

Muri Nzeri u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’impunzi ziturutse muri Libya, nyuma yo kugerageza kuva mu bihugu byazo cyane cyane byo mu ihembe rya Afurika ngo zijye gushaka ubuzima i Burayi zisohokeye muri Libya, ariko ntizahiriwe n’urugendo kuko zabuze uko zambuka Méditerranée, zirafungwa, zihera muri icyo gihugu.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko hari zimwe mu mpunzi zo muri Libya ziri mu Rwanda zamaze kwakirwa n’ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi ndetse n’ibindi byagaragaje ubushake bwo kuzakira.

Ati “Norvège yavuze ko yiteguye kwakira abageze kuri 500, kandi na Suède yakiriye barindwi. Bamaze kugenda abandi baracyetegereje.”

Amasezerano areba impunzi zimwe z’Abanyafurika zaheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi, yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

U Rwanda rwatangaje ku ikubitiro ko ruzakira impunzi 500, icyiciro cya mbere cyageze mu Rwanda ari 66. Icyiciro cya kabiri cyakiriwe mu Ukwakira ari impunzi 123. Icyiciro cya gatatu cyakiriwe mu Ugushyingo ari impunzi 117.

Mu Ugushyingo 2019 ubwo izindi mpunzi 117 ziturutse muri Libya zageraga mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .