00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge mu biganiro byo mu Rugwiro aho bamwe bavuze ko abanyarwanda batagikeneye amatora

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 06:43
Yasuwe :
0 0

Kuvuga amatora cyangwa amashyaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, byasaga nk’igitutsi ku banyarwanda benshi bari bamaze kubona ibyabaye mu gihugu, aho abasaga miliyoni bishwe bazira ubwoko, bikaba amashyaka abigizemo uruhare rukomeye.

Mu 1998, imyaka ine gusa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imitima yari icyuzuye intimba, ibikomere ku mubiri no ku mitima bikivirirana ari nako uruhuri rw’ibibazo by’umutekano muke, ubukene n’ibindi byari bigose igihugu.

Nubwo hari ibyakorwaga, igihugu cyasaga nk’ikidafite umurongo uhamye aribyo byatumye guhera muri Gicurasi 1998 kugeza muri Werurwe 1999, muri Village Urugwiro hateranira inama zahuzaga abantu bo mu nzego zitandukanye ngo bashakire hamwe umurongo igihugu kizagenderaho mu myaka iri imbere.

Muri ibyo biganiro byiswe ‘ibyo mu Rugwiro’ byitabiriwe n’abanyapolitiki, abayobozi muri Leta, abanyamadini, abaturage basanzwe, abo mu miryango itari iya Leta n’abandi.

Ingingo ya demokarasi, by’umwihariko amatora ni imwe mu zavuzweho cyane muri icyo gihe ndetse hatangwa ibitekerezo bitandukanye.

Impamvu ni uko imiyoborere yabaye intandaro y’ibibazo igihugu cyari kivuyemo. Hari hashize imyaka myinshi kandi u Rwanda rugira amatora atavugwaho rumwe ndetse impuguke nyinshi zemeza ko nta demokarasi yigeze iyarangwamo.

Urugero, amatora yose ya Perezida yabaye nyuma y’ubwigenge kugeza mu 1994, nta na rimwe higeze hemererwa abandi bantu batari Perezida uriho kwiyamamaza wenyine, agatorwa ku bwiganze busesuye, nyuma bigatangazwa ko abaturage bahatiwe gutora.

Mu nama zo mu Rugwiro, abitabiriye bagaragaje impungenge ku kuba amatora yakongera kuba mu Rwanda. Bagaragaje ko biteye ubwoba gusubiza abaturage mu matora bataribagirwa ibyabaye mu 1994, byongeye mu gihe batarumva neza akamaro kayo.

Bavuze ko abanyarwanda bagifite ikibazo cy’imyumvire, nk’aho abatorewe imyanya runaka mu buyobozi baba bumva bagororewe, ko hari inyungu bagiye kubivanamo zirimo no gukora ibyo batemerewe n’amategeko. Berekanye kandi ko abanyarwanda batiteguye amatora kubera ko ijambo amatora ryumvikanye nabi mu banyarwanda bitewe n’uburyo ayabaye mbere yagiye akorwa.

Raporo y’uburyo ibiganiro byo mu Rugwiro byagenze, igaragaza ko hari n’abitabiriye basabye ko amatora akwiriye gushingira ku moko, abandi bagaragaza ko ibyo byagira ingaruka zikomeye kuko igice cy’abaturage bahezwa, bakimwa uburenganzira bwabo bigasubiza igihugu mu bibazo.

Hari abandi abatanze ibitekerezo ko amatora adakenewe mbere y’uko abanyarwanda bigishwa bakabanza kujijuka.

Hanatanzwe umwanya ngo hagaragazwe uburyo izo mpungenge zatanzwe zakemurwa, bamwe bavuze ko mbere na mbere abaturage bakwiriye gusobanurirwa icyo demokarasi ari cyo, bakerekwa n’uruhare rw’ubuyobozi mu gukemura ibibazo bafite.

Havuzwe ko ubuyobozi bwafashwe nabi kubera imikorere yabwo, bityo bikwiriye ko abayobozi bataba abo kwitabira ibirori, gutanga indangamuntu no gushyingira gusa nkuko byari bimeze icyo gihe.

Hasabwe ko umuyobozi akwiriye kuba ubazwa inshingano ze kandi amategeko yatowe n’abaturage agakurikizwa mu gihe arenze kuri izo nshingano. Guverinoma yahawe inshingano zo gusobanurira abaturage impamvu bakwiriye gutora abayobozi babifitiye ubushobozi, bazabafasha gukemura ibibazo bibugarije, bakumva kandi ko igihe abayobozi bakoze nabi ingaruka zabyo zigera ku muturage.

Bavuze ko abaturage badakwiriye kugira ubwoba bwo gutora abayobozi, ko niba abantu mu miryango bashobora kwishyira hamwe bigakunda, no mu kuyobora bitananirana.

Mu kubigeraho, bagaragaje ko ari ngombwa ko habaho Itegeko Nshinga, rishyiraho uburyo bw’imiyoborere, hakajyaho n’Inteko Ishinga Amategeko yatowe n’abaturage igizwe n’abantu bafite ibitekerezo bitandukanye.

Muri izo nama, nibwo hemejwe ko habaho uburyo bw’imiyoborere bugera hasi ku muturage aribwo Nyumbakumi, selire na segiteri kandi aho hose abaturage bakitorera abayobozi.

Bamwe basabye ko mu matora y’inzego z’ibanze, hatashingirwa ku mashyaka ya politiki, ahubwo hagashingirwa ku bushobozi n’ubunyangamugayo abaturage babona mu bakandida.

Mu kwirinda gukoresha amafaranga menshi n’ingaruka zo kuba hari abakifashisha ubutunzi mu gutorwa, hemejwe ko abayobozi b’inzego z’ibanze bazajya batorwa abaturage bajya inyuma w’uwo bahisemo.

Nyuma yo kuganira no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukaye hemejwe ko demokarasi ibereye abanyarwanda ari ituma abaturage bose bagira uruhare mu kwishyiriraho ababayobora no kwerekana ibibazo bashaka ko bikemurwa.

Basabye mu nzego z’ibanze abayobozi bajya bahabwa manda y’umwaka umwe cyangwa ibiri kugira ngo byorohe kandi byihute gukosora amakosa mu gihe haba hari ibyo bangije.

Kugira ngo abaturage bagire uruhare mu bibakorerwa, basanze ari ngombwa kubegereza inzego z’ubuyobozi, gushyiraho urubuga batangiramo ibitekerezo, gushyiraho uburyo abayobozi bagenzurwa mu byo bakora, bakabazwa inshingano kugira ngo haveho umuco wo kwigira ibyigenge kw’abayobozi no gukorera mu bwiru.

Hemejwe kandi ishyirwaho ry’amabwiriza ngengamyitwarire y’abayobozi no gushyiraho Kimisiyo ishinzwe gutegura imbanzirizamushinga y’Itegeko Nshinga.

Mu mwaka wa 2003 nibwo Itegeko Nshinga ryatowe, ribanziriza amatora ya Perezida yabaye muri Kanama uwo mwaka, aba aya mbere yari abaye kuva Jenoside ibaye, ndetse aba aya mbere mu mateka y’u Rwanda yiyayamajemo abakandida batandukanye.

Ibiganiro byo mu Rugwiro nibyo byabaye intandaro y’amavugurura atandukanye yagiye akorwa mu bijyanye na demokarasi mu Rwanda, ishyirwaho ry’abayobozi, kuvugurura inzego no kwegereza abaturage ubuyobozi.

Bamwe mu bitabiriye inama zo mu Rugwiro, bagaragaje ko abanyarwanda bafite ubwoba bw'amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .