Ubwo iyi Komisiyo yari imaze gutangaza ko Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi yatsinze amatora ku majwi 70,67%, Mandlane wa Podemos agira 20,32%, yahise atangaza ko yibwe amajwi.
Abanyarwanda baba i Maputo basabwe kwigengesera kuko hari ibyago by’uko bashobora kwibasirwa n’abigaragambya, nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye impuha zivuga ko ingabo z’u Rwanda zikorera mu ntara ya Cabo Delgado zoherejwe i Maputo gukumira imyigaragambyo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangaza ko bitewe n’ubukana iyi myigaragambyo yari yitezweho tariki ya 6 n’iya 7 Ugushyingo, Ambasade y’u Rwanda i Maputo yafunzwe muri iyo minsi, Abanyarwanda basabwa kuguma mu ngo.
IGIHE yaganiriye n’umuyobozi wungirije w’Abanyarwanda baba muri Mozambique, Iyamuremye Jean Damascène, asobanura ingaruka iyi myigaragambyo yabagizeho ndetse n’umwuka uri hagati yabo nyuma y’aho icyiciro cya gatatu cyayo kirangiye tariki ya 7 Ugushyingo 2024.
Iyamuremye yasobanuye ko ubusanzwe nta kibazo kiri hagati y’Abanyarwanda n’Abanya-Mozambique, ahamya ko impuha zishinja ingabo z’u Rwanda kujya i Maputo zakwirakwijwe na ba rusahuriramunduru bashakaga gusahura amaduka y’Abanyarwanda.
Yagize ati “Abanyarwanda n’Abanya-Mozambique mu by’ukuri nta kibazo kiri hagati yacu, tubanye neza. Abazana ibihuha ni ba rusahuriramunduru bagira ngo babone uko basahura amaduka yabo ku mudendezo nyuma yo gushaka kubiba ayo macakubiri. Leta ya Mozambique ifatanyije n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu byarabyamaganye.”
Iyamuremye yavuze ko imyigaragambyo imaze iminsi iba muri Mozambique yateje ibibazo mu benegihugu n’abanyamahanga, by’umwihariko Abanyarwanda basanzwe bacuruza ibinyobwa n’ibiribwa kuko basahuwe n’abigaragambya.
Ati “Abigaragambya rero bitwaza ako kavuyo, bagaca inzugi z’amaduka, bashaka ibyo biribwa n’ibinyobwa. Magingo aya hamaze kumvikana umubare munini w’abamaze gusahurirwa amaduka muri ibi bihe by’imyigaragambyo. Umwuka uhari ni uko n’abataragerwaho n’izo ngaruka na bo bafite ubwoba ko byazabageraho igihe icyo ari cyo cyose kuko tutaramenya igihe bizarangirira.”
Umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu watangaje ko abantu bagera kuri 30 ari bo biciwe muri iyi myigaragambyo kugeza tariki ya 7 Ugushyingo. Harimo batatu bapfuye tariki 6 Ugushyingo n’abakomeretse uwo munsi bagera kuri 66.
Iyamuremye yatangaje ko hamaze kubarurwa Abanyarwanda babiri bakomerekeye muri iyi myigaragambyo. Umwe muri bo yakubiswe ibuye mu mutwe ubwo yatabaraga mugenzi we “barimo basahurira iduka, undi yahuye n’abigaragambya apakiye ibicuruzwa, bamukubita bamuziza ko atagiye kwifatanya na bo, agashaka kwikomereza akazi.”
Iyamuremye yasobanuye ko aba Banyarwanda batakomerekejwe bazira ko ari Abanyarwanda, ahubwo ko bakorewe urugomo mu buryo bwa rusange. Yemeje ko bombi borohewe, kandi ngo ubu bameze neza.
Mandlane kuri uyu wa 11 Ugushyingo yatangaje ko icyiciro cya kane cy’iyi myigaragambyo kizatangira ku wa Gatatu kirangira ku wa Gatanu, kandi ngo cyo kizaba gikomeye kurusha ibyiciro byabanje.
Iyamuremye yasabye Abanyarwanda baba muri Mozambique kubahiriza amabwiriza y’inzego zibareberera zirimo ababahagarariye muri iki gihugu, basabwa kuguma mu rugo bakabyubahiriza “kugeza igihe babwiriwe ko nta kibazo, igihe bibaye ngombwa, umutekano wagarutse.”
Mondlane yatanze ikirego mu rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, arusaba gutesha agaciro ibyavuye mu matora byatangajwe na Komisiyo. Leta ya Mozambique yamusabye gutegereza umwanzuro, ariko yarinangiye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!