Impinduka mu buyobozi, gufungwa kuri bamwe: Byaba ari ukurengera?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Nyakanga 2020 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Impinduka mu buyobozi ni ibisanzwe mu Rwanda, byagiye bibaho ndetse benshi bamaze kubimenyera, ariko gutabwa muri yombi kw’abayobozi bakuru muri Guverinoma nyuma yo gukurwa mu myanya ntabwo ari ibimenyerewe cyane.

Ubusanzwe Minisitiri cyangwa umuyobozi muri Guverinoma yakurwaga mu mwanya, bamwe bakumva ko birangiye ndetse n’amakosa yakoze ngo akurwe mu mwanya rimwe na rimwe akamenyakana hashize igihe.

Umwaka wa 2020 wazanye impinduka nyinshi mu mikorere cyane cyane muri politiki y’u Rwanda. Ni bake mu bahoze muri Guverinoma bakuwe mu myanya muri uyu mwaka ngo bagende hatamenyekanye icyabiteye, kugeza no kuri bamwe byavugwaga ko ari ‘ibifi binini’.

Mu baminisitiri 20 bashyizweho mu 2017, 12 ntibakiri kuri iyo myanya mu gihe abanyamabanga ba leta bose bahindutse. Ni ukuvuga ngo 23 batangajwe muri iyo guverinoma, ntibakiri mu myanya bahawe icyo gihe.

Igikomeye kurushaho, ni uko nyuma yo kuvanwa mu myanya bamwe batangiye gukorwaho iperereza abandi bakurikiranwa n’inkiko kuri za nshingano batujuje ubwo bari babishinzwe.

Umudepite akaba n’umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yabwiye IGIHE ko ari intambwe nziza ku Rwanda kuba abayobozi basigaye bavanwa mu myanya hakavugwa icyo bazize kandi bagakurikiranwa.

Aganira na IGIHE yagize ati “Iyo bavanywe mu mwanya bagatanga n’impamvu, ko umuntu ari gukorwaho iperereza, tubona ari byiza kuko biba bigaragaza ko hariho kubazwa inshingano. Gusa turavuga ngo iyo iperereza rivuzwe, biba byiza iyo bikozwe vuba abantu bakamenya ibyavuye muri iryo perereza aho kugira ngo iperereza rikorwe rikamara umwaka cyangwa se amezi menshi bikibigirana.”

Impuguke zigaragaza ko kuba abayobozi barahirira kuzuza inshingano bahawe, nta gikuba gikwiriye kuba mu kubabaza igihe izo nshingano zitujujwe

Kuba hari abahoze mu myanya ikomeye bafungwa cyangwa bakabazwa ibyo batujuje, hari ababifata nko kurengera cyangwa gushaka kubasebya mu ruhame.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’inzobere muri Politiki, Dr Ismael Buchanan yavuze ko nta kurengera mu gihe umuntu abazwa ibyo atakoze kandi yararahiriye kubikora neza.

Ati “Ibi byose biriho bikorwa bigira ingaruka za hato na hato ku baturage, ingaruka nziza rimwe na rimwe, akenshi zerekana neza umurongo igihugu cyiyemeje ko ugenda ushyirwa mu bikorwa. Nkumva rero kubazwa inshingano cyangwa gufungwa kwa bamwe atari ukurengera, ahubwo guhishira uwahamwe n’imicungire mibi niho haba hari ikibazo.”

Nta gikuba cyacitse

Dr Buchanan yemeza ko mu gihe hari umuyobozi wakuwe mu nshingano cyangwa agafungwa, kubona umusimbura cyangwa ukosora amakosa yasize akoze bitwara igihe. Icyakora avuga ko utagendera ku gihe bitwara ngo ukosore amakosa kugira ngo wemere ko umuntu akomeza kwica ibintu.

Ati “Icyo cyuho kugikosora bitwara igihe ariko ibyiza ni uko utarebera ibintu bipfa ngo nuko ari igihe. Ndetse ni ngombwa ko twumva neza ko ingamba, uko byagenda kose, icyo byasaba cyose, zigomba gushyirwa mu bikorwa. Niyo mpamvu mu Rwanda tuvuga ko aho abandi bagenda uko bisanzwe twe tugomba gukuba kabiri mu muvuduko, kubera n’ibyo bibazo byose.”

Depite Habineza yavuze ko ibyakozwe byo gukura abayobozi mu myanya cyangwa kubafunga, nta gikuba cyacitse ahubwo byakabaye bikorwa kenshi mu gihe hari ibyapfuye.

Ati “Mbona bitacitse, ni inshingano z’ababishinzwe kuko uwabashyize mu mwanya iyo abonye batari gukora neza cyangwa se hari ibyapfuye bagomba kubazwa, tubona ari byiza kuko bitanga isomo ku basigaye inyuma ko nta we ugomba gukoresha uko ashatse umutungo w’igihugu.”

Icyakora Habineza asanga hakiri icyuho mu mikoranire y’inzego zishinzwe gukurikirana abakekwaho ibyaha, cyane cyane iyo bije ku gukoresha nabi umutungo wa rubanda.

Yasabye ko inzego zose zishinzwe gusesengura no gufata ibyemezo ku mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta iba yagaragajwe n’umugenzuzi w’imari ya Leta zikorana, abahamwe n’ibyaha bagahanwa kugira ngo bibere isomo abandi batekerezaga gukora nabi.

Hashize iminsi inzego z’ubutabera ziri gukora iperereza ku bantu batandukanye bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza no gukoresha umutungo wa leta.

Barimo nka Caleb Rwamuganza wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin) na Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Mininfra), bakurikiranyweho uruhare mu bikorwa byahombeje leta agera kuri miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, narwo ruri gukora iperereza kuri Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Claver Gatete, ku byaha bifitanye isano no gukoresha nabi umutungo wa leta, mu gihe Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe ari mu nkiko akurikiranyweho ibyaha birimo ubuhemu byaturutse ku madeni ishuri rye Christian University of Rwanda rifitiye abantu batandukanye.

Barimo kandi Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

Mu nama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi iheruka kubera ku cyicaro cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Perezida Kagame yikije kuri iyi ngingo, asaba Minisitiri w’ubutabera gukurikirana byihariye abantu bose bakoresha nabi umutungo wa leta.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .