Mu gihe iki gikorwa kikirimbanyije hari bamwe mu banyeshuri berekeza ku bigo byabo baturutse mu Mujyi wa Kigali, bagahugurukira kuri Kigali Pele Stadium mu rwego rwo kuborohereza no kugerayo hakiri kare.
Bamwe mu banyeshuri bageze kuri iyi stade ariko batangira kubura uko bagenda ahanini bitewe n’uko uburyo bwo kubatwara butari bwanogejwe neza bigendanye n’imodoka zari kubatwara byagaragaye ko zidahagije.
Aha hagaragaye ikibazo cy’ababyeyi bamwe bagaragaje ko batewe impungenge n’uburyo buhari kuko icyizere cyo kugenda kiri kugenda kiyoyoka nk’uko umwe muri bo yabiganirije IGIHE.
Ati “Abana baba ari benshi ariko iyi bigenze gutyo n’ingamba zo kubishyira ku murongo zagakwiye gushyirwaho. Amasaha niyigira imbere aberekeza i Rusizi turabireka kuko ntiwakohereza umwana nijoro.”
Nubwo uyu mubyeyi ariko afite impungenge, hari bagenzi be batabashije kubahiriza amabwiriza kuko bifuza kuba bajyana n’abana ku mashuri kuko abenshi bari kugana ku bigo bishya cyane cyane abagiye gutangira mu mwaka wa mbere n’uwa kane.
Indi mpamvu yatumye haboneka ibibazo mu gutwara aba bana, ni abagombaga kuba baragiye ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, ariko bakaba bararindiriye umunsi utari uwabo, utanateganyirijwe imodoka kuri Kigali Pele Stadium.
Ababimenye kare bakuyemo akabo karenge bajya gutegera imodoka muri gare ya Nyabugogo ahasanzwe hategerwa imodoka zikora ingendo zigana mu ntara no mu Mujyi wa Kigali, nubwo naho abanyshuri bari bahari bari uruvunganzoka.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi muri NESA, Kavutse Vianney Augustin, yavuze ko kuba abanyeshuri babaye benshi bitatunguranye ahubwo bari babyiteguye kandi umuti uhari wo kubafasha bose bakagenda.
Yagize ati “Abanyeshuri ni benshi ariko turabizi ko mu minsi ibiri ya nyuma tugira abana benshi bagenda ahanini ku bataragiye ku minsi yabanje yari iteganyijwe. Icyo gihe rero dufatanya na RURA [Urwego Ngenzuramikorere] hakaboneka imodoka kandi zihagije zo kubatwara.”
“Ababyeyi nta mpungenge bakwiriye kugira ku bigo by’abana kuko mbere yo kubohereza tuba twarabanje kubisura tukamenya neza niba bifite byose byatuma umwana aziga kandi akabaho neza.”
Nyuma yo kubona ko abana babaye benshi babashyize mu byiciro bigendanye n’aho berekeza ku buryo, abashinzwe kubatwara bamenya aho babakura nta nkomyi.
Abana kandi baracyakwiriye kwita ku mizigo yabo cyane ko hari bamwe mu bata ibikapu byabo cyangwa bikangirika kubera gushaka uko batanguranwa kwinjira mu modoka.
Biteganyijwe ko amashuri abanza n’ayisumbuye azatangira ku wa Mbere, tariki ya 9 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!