Yabigarutseho ubwo yaganiraga na RBA. Yagaragaje ko inyigo yakozwe yerekanye neza ko uwo mushinga utatanga igisubizo ku kibazo cy’ubwikorezi rusange bw’abantu mu Mujyi wa Kigali.
Ati “Wakorewe inyigo, itugaragariza ko utadukemurira ikibazo nonaha urebye ikiguzi byasabaga n’umubare w’abagenzi akamodoka kamwe gatwara. Ntabwo turi kuwushyira cyane mu ngamba z’aka kanya.”
Yavuze ko mu gihe haba hari abashoramari babibonamo inyungu, Leta yiteguye kubereka amahirwe yaba ari mu kuwushoramo bakaba bahitamo kubikora.
Ati “Bitanabujije ko tuganira n’abashoramari babibonamo inyungu. Na bo baba bahari tukababwira tuti nimurebe niba namwe mwabikora ariko twe nka Leta ntabwo inyigo yatweretse ko uyu munsi ari umushinga twajyamo.”
Dr. Jimmy Gasore yashimangiye ko mu gutegura imishinga migari yo gukorwa harebwa ku bitanga igisubizo cyihuse, igisubizo kirambye n’icyo mu gihe kizaza bityo ko bisaba kureba kure.
Minisitiri Dr. Gasore yagaragaje ko bisi zihari, zidahagije ku buryo zikenera kunganirwa n’ibindi binyabiziga, yemeza ko hari gutekerezwa ku gukoresha gariyamoshi zigendera ku butaka.
Ati “Hanyuma ukareba no mu gihe kizaza ntabwo tuzahora ku mabisi gusa, imyaka 10, 15 bisi zizaba zikeneye kunganirwa, ni ho rero tuvuga ngo nyuma hazakorwa iki? Ese tuzafata gariyamoshi zigendera hejuru? Ariko ibyo ni iby’igihe kirekire. Ntabwo ari iby’umwaka utaha cyangwa ibiri ariko inyigo yabyo yo igomba gutangira kugira ngo tuzabigereho.”
Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutangira imirimo yo kwagura umuhanda wa Nyabugogo-Muhanga ukagirwa ibyerekezo bine kugera Bishenyi kandi byitezweho gutanga igisubizo.
Yemeje ko imirimo yo gukora inyigo yatangiye ariko ko ibijyanye n’imashini bizatangira gukorerwa rimwe n’iyo kwagura umuhanda Prince House-Masaka mu Ukwakira 2025.
Umujyi wa Kigali waherukaga gutangaza ko mu myaka itanu iri imbere hazaba hari utumodoka dutwara abantu mu kirere tutagira abashoferi kandi dukoresha imirasire y’izuba.
Ubusanzwe inzira y’izo modoka zubakwa ku mihanda isanzwe ikoreshwa n’imodoka zo ku butaka, gusa yo ikubakwa mu kirere hakoreshejwe ibyuma bijya kumera nk’amapoto y’amashanyarazi.
Imodoka imwe itwara abagenzi bari hagati ya bane na batandatu ikaba yihuta ku muvuduko ushobora kugera kuri kilometero 100 ku isaha.
Mu 2021 ni bwo kompanyi mpuzamahanga yo muri Amerika Vuba Corporation yari yaratangaje ko yamaze gusinyana na guverinoma y’u Rwanda amasezerano yari gutuma izana izo modoka zigenda mu kirere, nyuma yo kubaka ibikorwa remezo byazo.
![](local/cache-vignettes/L1000xH563/arton151872-eab23.jpg?1734634913)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!