Impamvu OMS iri gusaba abamaze kwikingiza gukomeza ingamba zo kwirinda Coronavirus

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 Ukuboza 2020 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Umuryango mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) watangaje ko abantu baba barakingiwe Coronavirus, bakwiriye gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda kuko hataramenyekana ikigero cy’ubudahangarwa bw’urukingo ku mubiri wa muntu.

Byatangajwe kuri uyu wa mbere n’umuyobozi mukuru w’ishami ry’inzobere muri OMS, Soumya Swaminathan.

Soumya Swaminathan yari abajijwe niba abakora ingendo mpuzamahanga bashobora gukomeza gukora ingendo zabo hatabayeho gushyirwa mu kato nkuko bimeze mu bihugu byinshi, aho uvuye mu gihugu cy’amahanga agomba kubanza gushyirwa ahantu hihariye mu gihe runaka ngo atanduza abandi.

Mu gusubiza Soumya Swaminathan yagize ati “Ntabwo ntekereza ko dufite amakuru ahagije ku rukingo urwo arirwo rwose ku kuba rwarinda abantu kuba bakongera kwandura […] haracyakenewe ubwirinzi.”

Umuyobozi ushinzwe ubutabazi muri OMS, Dr Mike Ryan yavuze ko nta cyizere cyuzuye cy’uko urukingo ruzafasha mu kurandura burundu Coronavirus, ariyo mpamvu ingamba zo kwirinda zigikenewe.

Ibihugu byinshi bihanze amaso inkingo zimaze gushyirwa ku isoko kugira ngo bikomorere bumwe mu bucuruzi bwabyo nk’ubukerarugendo n’ibindi byashegeshwe na Coronavirus.

Hashize n’iminsi hatangajwe ko icyemezo kigaragaza ko umuntu yakingiwe Coronavirus n’ikigaragaza ko yapimwe bishobora kuba bimwe mu byo abantu bazajya bitwaza umwaka utaha wa 2021.

Uretse kuba kandi urukingo bitaramenyakana niba rurinda abantu kongera kwandura, ntabwo haramenyekana niba rushobora kumugiraho ingaruka zishobora kugaragara mu gihe kirekire.

Nibura abantu miliyoni 1.8 bamaze guhitanwa na Coronavirus muri miliyoni 81.3 zimaze kwandura ku isi.

OMS yatangaje ko inkingo zimaze gukorwa ngo zihangane na Coronavirus zitarizerwa ku buryo abantu bareka kubahiriza ingamba zo kwirinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .