Impamvu imodoka rusange zabujijwe gutwara abagenzi hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 Kanama 2020 saa 04:18
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yasobanuye ko ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kugaragara mu Mujyi wa Kigali, ari bwo bwatumye hagabanywa urujya n’uruza hagati yawo n’izindi Ntara, mu kugabanya ikwirakwirwa ry’icyo cyorezo.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu minsi icumi ishize, mu Mujyi wa Kigali habonetse abarwayi 953, ibintu byasabaga guhagarika umuvuduko ubwandu bishobora gukwirakwiriraho kubera ingendo.

Minisitiri Ngamije yakomeje ati “Abantu bagenda ari benshi mu modoka zitwara abantu. Urebye imodoka ziva muri Kigali, minibus cyangwa bisi nini zijya mu Ntara, niba harimo abo dukeka ko bashobora kuba bafite uburwayi, kureka ngo bagume kugenda, ikibazo dufte muri Kigali ejo turagisanga i Muhanga, tugisange i Musanze cyangwa i Rwamagana cyangwa ahandi.”

“Reka tubanze dukemure iki kibazo cyangwa se tugerageze kugabanya ubukana bwacyo, hanyuma ibindi byongere kwigwa nk’uko abantu bagiye babibona, hafatwa icyemezo nyuma bikazongera gusuzumwa, kubikaza cyangwa kugabanya, bitewe n’uko ubushakashatsi mu mibare buba bwagaragaje imiterere y’ikibazo cy’ubwandu bwa COVID-19.”

Yavuze ko imodoka bwite nazo zemewe mu buryo bantu bagenda bahanye intera, bambaye udupfukamunwa, ku buryo ngo byoroshye kubikurikirana mu modoka z’abantu ku giti cyabo kurusha imodoka za rusange.

Yakomeje ati “Kandi abantu bazagenda bitwaje imodoka zabo si benshi nk’abantu bakabaye bagenda niba bifashisha imodoka zitwara abantu muri rusange. Erega icyorezo cyandura kuko hari umuntu wavuye aha yanduye, akajya guhura n’undi utanduye.”

Yavuze ko ikintu cyose cyatuma habaho kugabanya urwo rujya n’uruza cyangwa se guhura abantu ari benshi, gikwiye gukorwa nko gusimburana hagati y’abantu benshi bakorera hamwe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko amabwiriza yo kugabanya ingendo abantu bakora akwiye kubahirizwa, nubwo hari abo azabangamira.

Yakomeje ati “Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri biravuga Umujyi wa Kigali, ariko turabizi ko hari abantu bashobora kuba bakenera kuba bakorera no mu Mujyi wa Kigali. Ibyo rero ikitemewe ni ugukoresha ibinyabiziga rusange, ariko nabyo turakomeza kubiganiraho turebe uburyo bihabwa umurongo, gusa, guhera uyu munsi twubahirize amategeko uko ameze.”

Zimwe mu ngamba nshya zatangajwe na Guverinoma, harimo ko amasaha y’ingendo yemewe ari ukuva saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza saa moya z’ijoro, mu gihe ubusanzwe byari ukugeza saa tatu z’ijoro.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko gare zitegerwamo imodoka zizajya zifungwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

RITCO ni kimwe mu bigo byakoraga ingendo zihuza Intara n'Umujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .