Impamvu ikirego cy’umuryango wa Rusesabagina muri EACJ ari amatakirangoyi

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Umuryango Hotel Rwanda Foundation washinzwe na Paul Rusesabagina ukekwaho iterabwoba, uherutse gusohora itangazo rigenewe abanyamakuru uvuga ko umunyamategeko we agiye kugana urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), kurega Leta y’u Rwanda kuko ngo ‘yashimuse’ umukiliya wabo.

Rusesabagina bwa mbere agezwa mu rukiko yiyemereye ko yuriye ku bushake indege yamugejeje i Kigali, aho akurikiranyweho ibyaha 13 bifitanye isano n’iterabwoba.

Umuryango wa Rusesabagina mbere na mbere wibeshye ku rukiko umunyamategeko wawo yaregeye, babikora gusa kugira ngo bayobye uburari itangazamakuru mpuzamahanga ribiteho, aho kwita ku byaha by’iterabwoba Rusesabagina akurikiranyweho. Ni ibyaha bifite ibimenyetso simusiga nk’amajwi n’amashusho.

Mu gukwirakwiza icengezamatwara, urubuga rufite aho ruhuriye n’umuryango washinzwe na Rusesabagina, PRLog.or rwahise rusimbukira hejuru rubonye iyo nkuru y’uko umunyamategeko we yareze u Rwanda muri EACJ. Bongeyemo umunyu ngo barusheho kumvisha buri wese impamvu icyo kirego ari icy’agaciro.

Mu nkuru batangaje ku wa Kabiri, batsindagiye uburyo Rusesabagina ngo yashimuswe. Ni ibirego byigaragaza ko nta gaciro kuko ntabwo basobanura uko yashimuswe bikarangira yisanze i Kigali, cyangwa se ngo bagire icyo bavuga ku byaha ashinjwa.

Ibyatangajwe kuri urwo rubuga byahise bisamirwa hejuru ijambo ku rindi n’ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, cyemeza ko ‘Rusesabagina arengana’ kandi ari ‘intwari’ ‘yashimuswe’.

Bamwe mu nzobere mu mategeko bavuga ko ibyo uwiyita umunyamategeko wa Rusesabagina, Philipe Larochelle yatanze arega u Rwanda nta shingiro bifite, hagendewe kubyo nyirubwite yivugiye.

Yagize ati “Rusesabagina yivugiye ko yuriye indege ku bushake azi ko agiye i Bujumbura, none se wabyita gushimutwa gute nk’aho yahatiwe kujya mu ndege?”

Yavuze ko kandi ikindi gitesha agaciro ibyo uwo munyamategeko yagiye kurega u Rwanda, ari uko nyirubwite mu maburanisha amaze kuba ntaho yigeze agaragaza ko yatawe muri yombi binyuranyije n’amategeko cyangwa se ngo abanyametegeko be babigaragaze. Ikiburanwa mu rukiko ni icyaha yakoze, si uko yahageze kuko ntabyo yigeze aregera.

Ikindi kandi cyibazwa, ni ububasha urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba rufite ku kibazo cyabereye mu ifasi rudashinzwe, ni ukuvuga ibintu byabereye i Dubai.

Impuguke, zivuga ko ikirego cya Larochelle n’umuryango wa Rusesabagina nta gaciro gifite, dore ko abanyametegeko bemewe ba Rusesabagina ari abamuburanira i Kigali, ari nabo bakabaye bajyana ikirego.

Ati “Ni gute urukiko ruzemera umuntu wishyizeho yiyita ko ari gukorera Rusesabagina?”

EACJ ifite ububasha ku birego byakorewe mu mbago z’ibihugu biyigize aribyo u Rwanda, Tanzania, Burundi, Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo.

Ikindi ni uko urwo rukiko rutivanga mu mikorere y’inkiko z’imbere mu bihugu bigize umuryango. Nyamara abarwanashyaka ba Rusesabagina, mu itangazo n’ubwishongozi bwinshi banditse bagira bati “Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uriho ngo uharanire ko ibihugu biwugize bititwara gutya.”

Mu ngingo ya 30 mu masezerano ashyiraho EAC, igaragaza ko EACJ ifite ububasha bwo kumva ibirego byatanzwe n’abaturage batuye muri uwo muryango. Impuguke zibaza uburyo baregera umuryango urengera abaturage ba EAC, kandi bagakomeza gushimangira ko Rusesabagina ari umubiligi!

Kuregera EACJ ni kwa kundi uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe, abambari ba Rusesabagina bararushywa n’ubusa. Uwo baburanira ubwe yiyemereye ko yashinze umutwe w’iterabwoba wa FLN, yiyemereye ko yagiye awushakira inkunga, akawoherereza amafaranga.

Hari ababona kandi ko Rusesabagina yiyemereye icyaha ubwo yasabaga imbabazi abagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe yateraga inkunga.

Mu gihe urubanza rwa Rusesabagina ruzaba ruhujwe n’urw’abandi 16 baregwa hamwe, biragoye ngo azahunge uruhare rwe mu gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba uwo mutwe wakoze.

Urubanza rwe rurimo uwahoze ari Visi Perezida n’Umuvugizi wa FLN n’abandi bahoze mu buyobozi bukuru bw’uwo mutwe.

Amashusho kandi arahari ku mbuga nkoranyambaga, Rusesabagina atangaza intambara ku Rwanda. Ibyo abanyamategeko b’umuryango we bavuga ni amatakirangoyi.

Rusesabagina ntiyigeze agaragariza urukiko ko yigeze ashimutwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .