00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiyoboro ya gaz ihuza u Burusiya n’u Burayi yapfumukiye mu nyanja

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 12:47
Yasuwe :

Imiyoboro ya gaz iva mu Burusiya ijya mu Burayi iciye mu Budage yapfumukiye mu nyanja, igikorwa bikekwa ko cyagizwemo uruhare n’itsinda ry’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Ni igikorwa cyatumye hari igice cya gaz gitumukira mu mazi, binagabanya ingano ya gaz ijya mu Burayi.

Ifoto yafashwe n’ingabo za Denmark igaragaza amazi asa n’ayiterera hejuru, kubera gaz yayasunikiraga ahantu hapfumutse mu mazi ya Suede na Denmark, mu majyaruguru ya Pologne.

Minisitiri w’Intebe wa Denmark, Mette Frederiksen, yavuze ko ari "igikorwa cyagambiriwe".

Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Mateusz Morawiecki, we yavuze ko uku kuva kwa gaz rwagati mu nyanja "bishobora kuba ingaruka zikomeje kwiyongera z’intambara yo muri Ukraine."

Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe wa Suède, Magdalena Andersson, we yavuze ko "habayeho uguturika", nk’uko AFP yabitangaje.

Uruhande rw’u Burusiya narwo rwatangaje ko ruhangayikishijwe n’ibirimo kuba.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya,Dmitry Peskov, yavuze ko magingo aya umuntu atapfa gufata umwanzuro ku byabaye n’ikibyihishe inyuma.

Iyi miyoboro yapfumutse ya Nord Stream 1 na 2 yakomeje kuba izingiro ry’impaka mu mezi ashize, ubwo u Burusiya bwagabanyaga ingano ya gaz yoherezwa mu Burayi, mu buryo busa no kwihorera ku bihano bwafatiwe.

Gaz yatangiye guhita muri Nord Stream 1 mu gace ka Suède no ku ruhande rwa Denmark hafi y’ukirwa cya Bornholm, mu gihe kuri Nordstream 2 byabayeho ku ruhande rwa Suède.

Kuba iyi gaz yaba yatangiye guhita muri Nord Stream 2 byatangajwe bwa Mbere ku wa Mbere.

Ubwo umuyoboro wa Nord Stream 2 wubakwaga usanga uwa Nord Stream 1, u Budage bwashakaga gukuba kabiri ingano ya gaz iva mu Burusiya.

Gusa u Budage bwaje guhagarika itahwa ry’uyu muyoboro wa kabiri, kubera intambara yo muri Ukraine.

U Burusiya bwaje gutangaza ko ibi bibazo bishya byagabanyije ingufu zisunika gaz mu miyoboro itatu ya Nord Stream 1 na Nord Stream 2.

Nabwo bushimangira ko ari ibyakozwe nkana, bigambiriye kwangiza iyo miyoboro.

Ikigo Nord Stream AG kigenzura iyi miyoboro cyatangaje ko kitabasha kwemeza igihe gusana iyi miyoboro bishobora gufata.

Igabanyuka ry’ingufu zisunika gaz mu miyoboro ibiri ya Nord Stream 2 ryagaragaye mu ijoro ryo ku wa 26 Nzeri, bitangazwa ko icyo kibazo cyabereye hafi y’ikirwa cya Bornholm muri Denmark.

Muri icyo gihe imbaraga zahise zinagabanyuka muri Nord Stream 1. Mu gihe ingufu zisanzwe zibarirwa muri "bar" 105 , igipimo cyerekanye ko hasigaye "bar" 7 gusa.

Umuvugizi wa Nord Stream 2 AG, Ulrich Lissek, yatangaje ko mu muyoboro hagaragayemo umwobo, ariko ngo biracyagenzurwa neza.

Ibinyamakuru Tagesspiegel na Spiegel byo mu Budage byatangake ko byatewe n’ubugizi bwa nabi, butashoboka hatabayeho uruhare rw’abasirikare badasanzwe, nk’abafite ubushobozi bwo koga bakagera hasi cyane mu nyanja cyangwa ubwato buca munzi y’amazi (submarine).

U Burusiya bwo buvuga ko bishoboka ko Ingabo za Ukraine zaba zibyihishe inyuma.

Ubwato buca muri iyi nyanja bwahise busabwa kunyura nibura muri kilometero umunani uvuye aho imiyoboro yapfumukiye.

Ibiciro bya gaz mu Burayi byahise bitumbagiraho 12% kuri uyu wa Kabiri ku isoko rya Londres mu Bwongereza, kigera ku $1,950 kuri metero kibe 1,000.

Kugeza ubu inzego zibishinzwe zahise zitangira guperereza ngo zimenye icyateye uku gupfumuka.

U Budage bwasabye u Burusiya kongera gaz yoherezwa inyuze muri Ukraine, ariko icyo gihugu kibitera utwatsi.

Hagaragaye uguturika kuri uyu muyoboro wa gaz
Ubuyobozi bwa Nord Stream bukomeje kugenzura icyeteye uku gupfumuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .