00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku bikomerezwa bya Wazalendo, ihuriro ryitabazwa na FARDC ku rugamba

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 August 2024 saa 09:30
Yasuwe :

Imitwe yitwaje intwaro ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze imyaka irenga ibiri iremye ihuriro ‘Wazalendo’ ryifatanya n’ingabo z’iki gihugu mu kurwanya uwa M23.

Iremwa rya Wazalendo rishingiye ku masezerano y’ubufatanye iyi mitwe yitwaje intwaro yagiriye mu nama yabereye i Pinga muri teritwari ya Walikale tariki ya 8 n’iya 9 Gicurasi 2022.

Nk’uko byemejwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, iyi nama yitabiriwe n’abari bahagarariye imitwe yitwaje intwaro itandukanye y’Abanye-Congo ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru.

Izi mpuguke zemeje ko umutwe wa FDLR ufatwa nk’umufatanyabikorwa wa Wazalendo wari uhagarariwe n’abantu babiri muri iyi nama, igisirikare cya RDC gihagarariwe n’abofisiye barimo Col Salomon Tokolonga ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’iperereza muri Rejima ya 3411.

Bitewe n’ubugizi bwa nabi iyi mitwe imaze imyaka myinshi ishinjwa n’ibihano abayobozi bayo bafatiwe n’amahanga, ingabo za RDC zabanje kwifatanya na Wazalendo rwihishwa kugeza muri Nyakanga 2023 ubwo Perezida Félix Tshisekedi yashyiraga umukono ku iteka rishyiraho umutwe w’Inkeragutabara, RAD (La Réserve de l’Armée et de la Défense).

Hashingiwe kuri iri teka, muri Nzeri 2023 Leta ya RDC yaremye umutwe wa VDP (Les Volontaires Engagés pour la Défense de la Patrie), kugira ngo biyorohere guhuza ibikorwa byawo n’ingabo za Leta. Wari ugizwe na ya mitwe yibumbiye muri Wazalendo.

Wazalendo ifite abayobozi bakuru bane bose bihaye ipeti rya Général. Tugiye gusobanura iby’ingenzi kuri bo n’imikorere y’imitwe yitwaje intwaro bakoreramo.

Guidon Shimiray Muissa wa NDC-R ari ku ruhembe rwa Wazalendo

Uwagizwe Umuyobozi Mukuru wa VDP ni Guidon washinze NDC-R (Nduma Défense du Congo Rénové). Yashinze uyu mutwe mu 2014 nyuma yo gushwana na Ntabo Ntaberi Sheka wayoboraga NDC (Nduma Défense du Congo), bapfa kwikubira amafaranga binjizaga.

Imbaraga Guidon yagize yazikesheje ubufasha yahawe n’abashoramari bakoreraga mu birombe byo muri teritwari ya Walikale n’ubwo yahawe n’abasirikare ba Leta babarizwa muri Rejima ya 802 n’iya 804 zikorera muri aka gace.

Nyuma yo gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birimo kwinjiza abana mu gisirikare no gusambanya abagore, mu 2021 yishyikirije Leta ya RDC, gusa nyuma yararekuwe, asubira muri NDC-R.

Imwe mu ntego nyamukuru Guidon yari afite ubwo yashingaga NDC-R yari ukwirukana abarwanyi ba FDLR ku butaka bwa RDC, ndetse bahanganye kenshi, baza guhuzwa na Leta y’iki gihugu ubwo batangiraga urugamba rwo kurwanya M23.

Guidon Shimiray Mwissa ni we muyobozi mukuru wa Wazalendo

Janvier Karairi Buingo wa APCLS

Karairi washinze APCLS (Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souvérain) yagizwe umuyobozi ushinzwe ubutasi muri Wazalendo.

APCLS abereye umuyobozi ni umutwe ukomoka muri teritwari ya Masisi uvuga ko urwanirira uburenganzira bw’Abahunde, ku rundi ruhande ugashinjwa ubugizi bwa nabi.

Uyu murwanyi hamwe n’abo ayoboye bigeze gukorana na FDLR, bahujwe n’icengezamatwara ryo kwanga Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse mu 2012 no mu 2013 banifatanyije n’ingabo za RDC kurwanya M23.

Muri Nyakanga 2023, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) wafatiye Karairi ibihano kubera uruhare abarwanyi ba APCLS bagize mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi b’Abanyekongo mu duce turimo Kitshanga na Rubaya muri Mutarama na Gashyantare 2023, gusambanya abagore n’abakobwa ndetse n’ubushimusi.

Janvier Karairi ashinzwe ubutasi muri Wazalendo

Dominique Ndaruhutse alias Domi wa CMC

Domi wa Nyatura CMC (Collectif des Mouvements pour le Changement) ni umuhuza w’ibikorwa bya Wazalendo, akaba anashinzwe ubutegetsi n’ibikoresho.

Nyatura CMC ni ihuriro ry’imitwe ya Nyatura ryahanganye igihe kinini na NDC-R ya Guidon, ryifatanyije na FDLR ndetse na CNRD.

CMC, kimwe n’abafatanyabikorwa barimo FDLR na CNRD bagendera ku ngengabitekerezo yo kwanga Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ubwo EU yafatiraga Domi ibihano muri Nyakanga 2024, yasobanuye ko nk’umuyobozi wa CMC ku rwego rwa gisirikare, yagize uruhare mu bikorwa bibangamira abasivili byakozwe n’uyu mutwe, birimo gushimuta, kwica urubozo, gusambanya abagore n’abakobwa, kwica no gufunga abasivili bitemewe.

Dominique Ndaruhutse ashinzwe ubutegetsi n'ibikoresho muri Wazalendo

Jules Mulumba wa Nyatura CMC

Habyarimana Mbitsemunda Jean Claude uzwi nka Jules Mulumba yagizwe Umuvugizi wa Wazalendo. Ubusanzwe ni n’Umuvugizi wa Nyatura CMC. Imyirondoro ye igaragaza ko yavukiye muri gurupoma ya Rugari muri teritwari ya Rutshuru.

Mulumba yoherejwe kenshi i Kinshasa mu butumwa bwa Wazalendo, ahura n’abayobozi batandukanye bo muri RDC barimo Perezida Tshisekedi, Gen Franck Ntumba ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu biro by’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Umugaba Mukuru wa FARDC, Gen Christian Tshiwewe.

Uyu na we EU yamufatiye ibihano muri Nyakanga 2024, isobanura ko yateguye ibikorwa bihohotera ikiremwamuntu, atanga amabwiriza yo kubikora, bimwe muri byo abyikorera ubwe.

Abarwanyi ba Wazalendo bijejwe ko mu gihe bo n’ingabo za RDC bagera ku ntsinzi, bazahindurwa abasirikare bahoraho b’igihugu. Abayobozi babo bahabwa umushahara kugira ngo batange umusaruro bitezweho na Leta.

Jules Mulumba (uri kumwe na Perezida Tshisekedi) ni Umuvugizi wa Wazalendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .