Umuvugizi wa FRB-Abarundi, Major Mugisha Joab, yasobanuye ko iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahurije iyi mitwe y’inyeshyamba muri Komini Musigati, intara ya Bubanza kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025.
Maj Mugisha kandi yasobanuye ko iri huriro ryafashe izina rishya, F.B.L-Abarundi, kandi ngo ryiteguye gukora ibishoboka kugira ngo rirwanye ubutegetsi bw’ishyaka CNDD-FDD.
Yagize ati “F.B.L-Abarundi irashimangira ko yiteguye guhangana n’ibibazo byose, irwanya CNDD-FDD kugira ngo ibohore igihugu cyacu kiri mu bibazo.”
Mu bibazo yasobanuye ko u Burundi bufite birimo ubukungu bwabwo bukomeje guhungabana, ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bukomeje kubiba amacakubiri n’urwango mu Barundi, bukanifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu gutegura Jenoside igambiriye Abatutsi.
FRB-Abarundi ni yo yigambye igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi muri Komini Mabayi, intara ya Cibitoke mu Ugushyingo 2019. Cyiciwemo abasirikare 38, abarenga 100 baburirwa irengero.
Inkuru y’igitero FRB-Abarundi yagabye ku ngabo z’u Burundi https://mobile.igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/umutwe-frb-abarundi-wigambye-igitero-gikomeye-cyagabwe-ku-birindiro-by-ingabo-z

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!