Mu birindiro ukoreramo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukorana n’ingabo z’iki gihugu ndetse n’Abanye-Congo bahuje na wo ingengabitekerezo y’urwango rushingiye ku moko.
Uyu mutwe umaze imyaka irenga 20 ugenzura bimwe mu bice byo mu burasirazuba by’umwihariko mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ufite inzego zubakitse muri politiki ndetse n’igisirikare. Umuyobozi wawo mu rwego rwa politiki ni we ufatwa nk’umukuru.
Nyuma yo gusoma no gusesengura inyandiko zitandukanye zizewe kandi zifite amakuru agezweho kuri uyu mutwe, tugiye kubagaragariza abayobozi bawo n’imyirondoro yabo.
‘Général’ Iyamuremye Gaston
Iyamuremye azwi ku yandi mazina arimo Byiringiro Victor, Michel Byiringiro na Rumuli. Uyu ni we muyobozi w’agateganyo wa FDLR ku rwego rwa politiki, akaba ari na we Perezida w’uyu mutwe, nk’uko byemezwa na raporo y’impuguke za Loni yasohotse muri Kamena 2024.
Yavukiye muri Segiteri Muko, Komini Nyakinama muri Perefegitura ya Ruhengeri mu 1948. Ubu ni mu murenge wa Muko, akarere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.
Iyamuremye yize amashuri yisumbuye muri Collège St. André i Kigali, ajya mu masomo ya gisirikare mu ishuri rikuru rya gisirikare, ESM. Yaje kuyobora kampani mu kigo cya gisirikare cya Camp Kigali.
Ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, Iyamuremye yari afite ipeti rya Major muri Ex-FAR. Ni umwe mu basirikare bahungiye mu nkambi ya Mugunga ubwo jenoside yahagarikwaga ndetse yabaye Komanda wungirije wa Brigade ya gatanu yari muri Diviziyo ya kabiri ya Ex-FAR yahungiye muri aka gace kari mu burengerazuba bwa Goma.
Mbere yo kuba Perezida wa FDLR, Iyamuremye yabanje kuba Visi Perezida wa mbere w’uyu mutwe, yungiriza Murwanashyaka Ignace wapfiriye mu Budage muri Mata 2019.
‘Général’ Ntawunguka Pacifique
Ntawunguka azwi ku yandi mazina arimo Omega, Mulefu, Nzeri na Israël. Ni we muyobozi w’ishami rya gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi).
Omega yavukiye muri Segiteri Gasebeya, Komini Gaseke muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1964. Ubu ni mu karere ka Ngororero mu ntara y’Iburengerazuba.
Yize amashuri abanza muri Komini Gaseke, akomereza muri Rwankeli. Ayisumbuye yayize muri Collège Christ Roi i Nyanza, nyuma yaho akomereza mu ishuri rikuru rya gisirikare, ESM, i Kigali. Nyuma ya ESM, yagiye kwiga amasomo yo gutwara indege mu Misiri, mu Bugiriki ndetse no mu Bufaransa.
Ubwo jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata 1994, Omega yayoboraga Batayo ya 94 yakoreraga mu Mutara, atsindwa n’ingabo za RPA Inkotanyi. Uru rugamba yanarukomerekeyemo ukuguru mbere yo guhungira i Kigali.
‘Brigadier Général’ Gakwerere Ezéchiel
Gakwerere azwi ku yandi mazina arimo Sibomana Stany, Julius Mokoko cyangwa Sibo Stany. Ni Umunyamabanga Mukuru wa FDLR (mu rwego rwa politiki).
Yavukiye muri komini Rukara muri Perefegitura ya Kibungo mu 1964. Ubu ni mu karere ka Kayonza, mu ntara y’Iburasirazuba.
Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’, akaba umwe mu basirikare bakoreraga mu ishuri rya ba su-ofisiye, ESO/Butare, aho yizerwaga cyane na Captain Nizeyimana Ildephonse wari umuyobozi wungirije waryo.
Bivugwa ko Gakwerere yahawe inshingano yo kuyobora abasirikare bashya bitwaga ‘New Formula’ biciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu muri Butare.
Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda tariki ya 20 Mata 1994, baramwica. Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.
‘Général’ Hakizimana Apollinaire
Hakizimana zwi ku yandi mazina arimo Amikwe Lepic, Adonia na Poète. Ni Komiseri ushinzwe igisirikare muri FDLR, nk’uko byemezwa n’impuguke za Loni.
Yavukiye muri Komini Karago muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1964. Ubu ni mu karere ka Nyabihu mu ntara y’Iburengerazuba.
Hakizimana yabaye mu buyobozi bw’umutwe witwaje intwaro wa ALiR wabyaye FDLR, aho yari ashinzwe ubutasi. Icyo gihe we na bagenzi be bari bafite intego umugambi wo gutera u Rwanda, bakambura RPA Inkotanyi ubutegetsi.
Kimwe na bagenzi be bari mu buyobozi bwa FDLR, na we yafatiwe ibihano n’amahanga, ashinjwa kugira uruhare mu gutegura ibikorwa byiciwemo Abanye-Congo, n’ibindi bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC muri rusange.
‘Général’ Sébastien Uwimbabazi
Uwimbabazi azwi ku yandi mazina arimo Gilbert Kimenyi, Manzi na Nyembo. Ni umuyobozi ushinzwe ubutasi bwa gisirikare (G2) muri FDLR.
Yavukiye muri Komini Rutsiro muri Perefegitura ya Kibuye mu 1968. Ubu ni mu karere ka Rutsiro mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.
Ubwo jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu 1994, Uwimbabazi yari umujandarume i Rwamagana muri Perefegitura ya Kibungo kugeza ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zayifataga, agahungira i Nyanza.
Mu gihe Uwimbabazi yagera i Nyanza, abavandimwe be babaga mu mutwe wiyitaga ‘Dragons’ wicaga Abatutsi muri Komini Nyabisindu no mu bice byari byegeranye muri Gitarama. Uwimbabazi avugwaho kubaha intwaro.
Abandi bari mu buyobozi bwa FDLR barimo Lieutenant Colonel Turatsinze Donatien Sacramento Mohongue usanzwe ari Umuvugizi wayo ku rwego rwa gisirikare, Niyiturinda Placide alias Cure Ngoma akaba Umuvugizi ku rwego rwa politiki, Fidel Sebagenzi we ni umuhuza wa FDLR n’imitwe ya Wazalendo.
FDLR kandi ifite umutwe w’abarwanyi badasanzwe uzwi nka CRAP (Commando de recherche et d’action en profondeur). Colonel Gustave Kubwayo alias Sirkoof ni we Komanda wayo kuva muri Werurwe 2024, akungirizwa na Ngabo Guillaume alias Bagdad.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!