00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imishinga yo kubaka inzu zihendutse zo guturamo igiye kujya ihabwa ubufasha na Leta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukwakira 2022 saa 02:17
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda igiye kujya itanga ubufasha ku bafite imishinga yo kubaka inzu zihendutse zigenewe guturwamo nyuma y’igihe gito irwana no gukemura ikibazo cy’amacumbi mu Mujyi wa KIgali no mu yindi iwunganira.

Mu nama zitandukanye zirimo n’iy’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, Leta yagiye itangaza ko ifite gahunda yo gukorana n’abikorera ikubaka inzu za make mu mijyi itandatu yatoranyijwe yunganira Kigali, muri Kigali ubwaho n’ahandi mu gihugu.

Minisitiri w’Intebe yashyizeho amabwiriza yerecyeye ubufasha leta izajya itanga ku mishinga yo kubaka inzu zihendutse zo guturamo, yasohotse mu igazeti ya leta yo ku wa 21 Ukwakira 2022.

Muri ayo mabwiriza bigaragara ko mu bufasha leta itanga harimo ubutaka, ibikorwaremezo cyangwa byombi hakurikijwe imiterere y’umushinga.

Ubwo bufasha butangwa iyo umushinga uhuye n’igisobanuro cy’imishinga y’amazu ahendutse yo guturamo; kuba buri nzu mu zigize umushinga yubahirije ibishingirwaho kugira ngo yemerwe nk’inzu ihendutse yo guturamo no kuba umushinga ugaragaza ibyiciro n’ingero binyuranye by’inzu zo guturamo.

Inyubako igomba kuba ihanze hakoreshejwe ibikoresho bituruka kandi bikorerwa mu gihugu hakurikijwe politiki ya Leta “Made in Rwanda” kandi bikemezwa n’ikigo cy’igihugu gifite guteza imbere imiturire mu nshingano ndetse umushinga ukaba wubahiriza amahame yo kurengera ibidukikije.

Amasezerano y’ibigo byubaka inzu ziciriritse agomba kuba agaragaza uburyo bizakorana na ba rwiyemezamirimo b’imbere mu gihugu kandi biha umwanya w’imbere ibigo bito n’ibiciriritse bikora imirimo y’ubwubatsi.

Ibi byiyongeraho kuba usaba ubufasha agaragaza ko agace umushinga we uherereyemo gafite ubushobozi bw’amikoro kandi gakeneye inzu, bikemezwa n’ikigo cy’igihugu gifite guteza imbere imiturire mu nshingano.

Uwahawe ubufasha na leta agomba kuba ari umwenegihugu cyangwa atuye ku buryo buhoraho mu Rwanda; afite nibura imyaka cumi n’umunani y’amavuko, keretse iyo ari imfubyi y’ababyeyi bombi ifite umwishingizi.

Hashyizweho Komite y’Igihugu ishinzwe kwemeza ubufasha

Iyo komite igizwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ifite ibikorwa remezo mu nshingano, ari na we Muyobozi wayo, Umuyobozi Mukuru w’ibikorwa by’imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ifite ubutaka mu nshingano.

Hari kandi Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gifite guteza imbere imiturire mu nshingano, Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga imari ya Leta w’Umujyi wa Kigali cyangwa uw’akarere umushinga uherereyemo.

Iyo komite ni yo ishinzwe kwemeza ubufasha Leta itanga ku mishinga y’inzu zihendutse.

Ufite umushinga wo kubaka amazu ahendutse yo guturamo ushaka ubufasha bwa Leta ashyikiriza ubusabe bwe ikigo cy’igihugu gifite guteza imbere imiturire mu nshingano kugira ngo busuzumwe.

Ubusabe bugomba kuba bwujuje ibisabwa nk’uko bivugwa mu gitabo gikubiyemo ibikurikizwa mu guhabwa ubufasha bwerekeye inzu zihendutse zo guturamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .