Iyi mirwano ibaye nyuma y’agahenge kabaye kuri uyu wa 1 Mutarama 2025, kuko nyuma y’imirwano yabereye muri Sake ku munsi wabanje, ahantu hose M23 igenzura ntiyigeze igabwaho ibitero n’ihuriro ry’ingabo za Leta.
Perezida wa sosiyete sivile muri Sheferi ya Bashali, Kahangu Toby, yatangaje ko iyi mirwano yatangiye saa kumi n’imwe z’igitondo, ibera mu duce turimo Kamatembe Kahira.
Umuyobozi wa Bashali Mukoto, Neville Baibonge, yagize ati “Hari imirwano hagati ya M23 na Wazalendo muri Kahira, mu bilometero 54 mu majyaruguru ya Kitshanga, kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Mutarama 2024. Imirwano irakomeje ariko amakuru y’ibanze avuga ko inyeshyamba zafashe Kahira na Buhimba.”
Kahangu yasobanuye ko Kahira ari agace k’ingenzi cyane kubera ko umurwanyi ushaka kugera muri santere y’ubucuruzi ya Masisi, iyo ashoboye kukageramo bimworohera.
Muri iyi mirwano hifashishijwe imbunda ziremereye, ndetse abaturage benshi bagize ubwoba, bashaka ahari umutekano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!