Iyi mirwano yabereye muri gurupoma ya Kibumba iherereye muri teritwari ya Nyiragongo, yafunze umuhanda munini uhuza Goma na teritwari ya Rutshuru.
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko ihuriro ry’ingabo za Leta ryafunze uyu muhanda, ritangira kurasa mu basivili bo muri Kibumba.
Yagize ati “AFC/M23 irabamenyesha ko guhera saa cyenda n’igice kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2024 ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryafunze umuhanda wa Goma-Rutshuru, ugaba ibitero ku basivile muri Kibumba, mu bice byegeranye no ku birindiro byacu.”
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko abarwanyi babo bafashe igifaru cy’ihuriro ry’ingabo za Leta, ateguza ko biteguye gukomeza kurwanira abasivile mu gihe bagabwaho ibitero.
Ati “Turarwanirira abaturage bacu kandi dushimiye Fatshi (Perezida Tshisekedi wa RDC) ku bw’iki gifaru cy’intambara. Muzane amavuta, turiteguye.”
Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rimaze igihe kinini rihanganiye n’abarwanyi ba M23 muri teritwari ya Lubero iherereye mu majyaruguru y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Imirwano ikomeye muri Kibumba yaherukaga mu ntangiriro za 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!