00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirwano yubuye ku marembo y’Umujyi wa Goma

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 December 2024 saa 08:40
Yasuwe :

Imirwano y’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 yasubiye ku marembo y’Umujyi wa Goma kuri uyu wa 23 Ukuboza 2024.

Iyi mirwano yabereye muri gurupoma ya Kibumba iherereye muri teritwari ya Nyiragongo, yafunze umuhanda munini uhuza Goma na teritwari ya Rutshuru.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko ihuriro ry’ingabo za Leta ryafunze uyu muhanda, ritangira kurasa mu basivili bo muri Kibumba.

Yagize ati “AFC/M23 irabamenyesha ko guhera saa cyenda n’igice kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2024 ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryafunze umuhanda wa Goma-Rutshuru, ugaba ibitero ku basivile muri Kibumba, mu bice byegeranye no ku birindiro byacu.”

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko abarwanyi babo bafashe igifaru cy’ihuriro ry’ingabo za Leta, ateguza ko biteguye gukomeza kurwanira abasivile mu gihe bagabwaho ibitero.

Ati “Turarwanirira abaturage bacu kandi dushimiye Fatshi (Perezida Tshisekedi wa RDC) ku bw’iki gifaru cy’intambara. Muzane amavuta, turiteguye.”

Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rimaze igihe kinini rihanganiye n’abarwanyi ba M23 muri teritwari ya Lubero iherereye mu majyaruguru y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Imirwano ikomeye muri Kibumba yaherukaga mu ntangiriro za 2024.

Imirwano yubuye muri gurupoma ya Kibumba, mu bilometero bitarenga 20 uvuye mu mujyi wa Goma
Lt Col Willy Ngoma yemeje ko iki gifaru bacyambuye ihuriro ry'ingabo za Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .