00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirimo yo kubaka umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare wari isezerano rya Perezida Kagame igeze ku musozo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 Mata 2021 saa 04:08
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ibikorwa remezo mu Rwanda, Mininfra, yatangaje ko imirimo yo kubaka umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare, abaturage bemerewe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, izaba yarangiye muri uyu mwaka.

Uyu ni umushinga mugari w’umuhanda uturuka ahazwi nko ku ‘Mashini’ mu Murenge wa Base, Akarere ka Rulindo ugahuza Intara y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba.

Uva kuri Base ugera mu Mujyi wa Gicumbi, uyu muhanda ukora ku mirenge irindwi irimo Gashenyi (Gakenke), Base na Cyungo (Rulindo), Ruhunde (Burera), Miyove, Nyankenke na Byumba muri Gicumbi ugakomeza mu Karere ka Nyagatare.

Mininfra itangaza ko agace ka Base-Rukomo kagizwe n’ibirometero 51 kamaze kurangira, naho aka Rukomo-Nyagatare k’ibirometero 73.3 kageze kuri 83%.

Ubutumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, bugira buti “Umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare abaturage bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, uzaba warangiye muri uyu mwaka. Uyu muhanda uzihutisha ubuhahirane mu Karere, woroshye n’ingendo.”

Ni umuhanda witezweho kandi kongera ubucuruzi n’ubuhahirane mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko Amajyaruguru n’Uburasirazuba, kongera urujya n’uruza rw’abantu, kugabanya igiciro cy’ingendo z’abantu n’ibicuruzwa.

Mu 2019, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney [wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru icyo gihe] yabwiye IGIHE ko uyu muhanda ariwo wari usigaye mu byo Perezida Kagame yasezeranyije abaturage b’iyahoze ari Perefegitura ya Byumba ubwo yajyaga kwiyamamarizayo mu 2003.

Yagize ati “Uyu muhanda rero Perezida wa Repubulika yawemereye abaturage igihe yazaga kwiyamamaza. Icyo gihe yiyamamarije mu Miyove hakiri Perefegitura ya Byumba, ubu yabaye Gicumbi”

Yakomeje agira ati “Njye nari mpari abwira abaturage ko uwo muhanda awubemereye kuko aho yiyamamarizaga hari kuri uwo muhanda hanyuma ababwira ko abasezeranyije uwo muhanda (awerekana), hanyuma anabasezeranya ibitaro bya Kinihira, amazi, amashanyarazi n’amashuri byinshi byarakozwe n’uyu muhanda wari usigaye murabona ko ugiye kurangira.”

Uyu muhanda witezweho koroshya ubuhahirane hagati y'Amajyaruguru n'Uburasirazuba
Umuhanda wa Base-Rukomo-Nyatagare ugomba kurangira muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .