Imirimo y’uru rwego ruzwi nka MVA-R (Mécanisme de Vérification Ad-hoc Renforcé) iratangirizwa mu muhango uhuriza mu mujyi wa Goma abahagarariye u Rwanda, RDC na Angola kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2024 nk’uko byemejwe na guverinoma ya RDC.
Uru rwego rwavuguruwe ubwo hatangiraga ibiganiro kuri gahunda yo gusenya FDLR ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, nyuma y’ibitero uyu mutwe w’iterabwoba wagabye mu majyaruguru yarwo muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022.
Nk’uko byemejwe n’intumwa z’ibihugu byombi ku rwego rw’abaminsitiri zahuriye mu biganiro i Luanda, inshingano z’ingenzi rufite ni izo kugenzura uko FDLR izasenywa n’uko u Rwanda ruzakuraho izi ngamba z’ubwirinzi.
Imirimo ya MVA-R igiye gutangira nyuma y’aho inzobere mu iperereza z’ibihugu bitatu, zihuriye i Luanda tariki ya 30 n’iya 31 Ukwakira 2024, zikemeranya ku bikorwa bigize gahunda yo gusenya FDLR.
Biteganyijwe ko tariki ya 16 Ugushyingo intumwa zo ku rwego rw’abaminisitiri na zo zizahurira i Luanda, zisuzume raporo yateguwe n’inzobere mu iperereza, aho na zo zishobora kwemeza raporo y’ibikorwa byo gusenya uyu mutwe w’iterabwoba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!