00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirimo yo kubaka urugomero rwa Rusumo igeze kuri 99.9%

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 November 2024 saa 02:12
Yasuwe :

Ba Minisitiri bafite mu nshingano ingufu mu bihugu by’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi bihuriye ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo, bahuriye muri Tanzania mu nama y’Abaminisitiri ya 16.

Ni inama yateranye kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024, igamije kurebera hamwe aho imirimo yo kubaka uru rugomero igeze no kwemeza igihe cyo gutaha ku mugaragaro uru rugomero no kuba ibihugu byatangira kurubyaza umusaruro n’uko byari biteganyijwe.

Ku ruhande rw’u Rwanda ibiganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr. Jimmy Gasore, Tanzania ihagararirwa na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba anashinzwe Ingufu, Dr. Doto Biteko, mu gihe u Burundi buhagarariwe na Minisitiri Ushinzwe Amazi, Ingufu na Mine, Uwizeye Ibrahim.

Abaminisitiri bose bemeje ko bagiye kugeza ku bakuru b’ibihugu byabo aho ibikorwa by’imirimo yo kubaka urwo rugomero rugeze no kubasaba kujya kurutaha ku mugaragaro.

Urugomero rwa Rusumo rufite ubushobozi bwo gutanga Megawati 80 z’amashanyarazi, ibihugu bitatu ruhuriyeho bikazayagabana baringanije.

Buri gihugu kizahabwa megawati 26,6 zizacanira abaturage miliyoni imwe n’ibihumbi 146 barimo Abarundi ibihumbi 520, Abanyarwanda ibihumbi 467 n’Abanya-Tanzania ibihumbi 159.

Muhire Jean Bosco usanzwe ari Enjeniyeri muri uwo mushinga, yagaragaje ko kugeza ubu imirimo yo kuri uru rugomero igeze kuri 99.9% kuko imashini zose uko ari eshatu zatangiye gukora.

Ati "Imashini zose ziri gukora, buri mashini imwe ifite megawatts 27 ari nazo buri gihugu gifite. Impamvu mvuga ko imirimo igeze kuri 99.9% ni uko hari imirimo imwe n’imwe iba yaragiye ikorwa ariko ugasanga hari utundi tuntu usanga tukiri gukorwa."

Yagaragaje ko 2024 izarangira n’imirimo yose yararangiye.

Minisitiri Ushinzwe Amazi, Ingufu na Mine mu Burundi, Uwizeye Ibrahim, yagaragaje ko aho urugomero rugeze hashimishije kandi ko hasigaye gusa kuba abakuru b’ibihugu barutaha.

Yashimangiye ko kuba ibihugu bitatu bihuriye kuri urwo rugomero ruzabifasha mu kuzamura umubano mwiza hagati yabyo.

Ati “Uru rugomero ruzazamura umubano mwiza ku bihugu bitatu by’ibituranyi, icya kabiri abantu babonye akazi ku mirimo yo kurwubaka kandi barimo Abarundi, Abanyarwanda n’Abanya-Tanzania ndetse n’u Burundi bwabonye umuriro wiyongera kuwo cyari gifite.”

Minisitiri w’Ibikorwa remezo mu Rwanda, Dr. Jimmy Gasore, yashimangiye ko iyi nteko y’Abaminisitiri yateranye mu kureba aho umushinga ugeze kuko ubwo baherukaga hari ibyari bigikenewe gukorwa.

Ati “Uyu munsi twishimiye kubona ko uruganda ruri gukora neza, imashini zose uko ari eshatu ziri gukora ndetse tugiye kugeza ubutumwa ku bakuru b’ibihugu byacu uko ari bitatu, tubasaba ko bazaza gutaha ku mugaragaro uru ruganda.”

Yongeyeho ati “Rufite inyungu zitandukanye ku gihugu cyacu nk’u Rwanda ndetse no ku bihugu duhuriye kuri uyu mushinga. Iya mbere ni ukubona ingufu z’amashanyarazi ziyongereyeho, hariho megawatts hafi 27 ziziyongeraho kuri buri gihugu kandi zizadufasha muri gahunda ya Leta isanzwe yo kongera ingufu z’amashanyarazi no kuyakwirakwiza ku Banyarwanda bose.”

Yagaragaje kandi ko uru ruganda rwafashije no mu bikorwa biteza imbere abaturage birimo amashuri yubatswe, amavuriro muri buri gihugu ndetse n’ikigo cy’urubyiruko kiri kubakwa mu Karere ka Kirehe.

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba anashinzwe Ingufu muri Tanzania, Dr. Doto Biteko, yashimye bagenzi be bo mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi kuba bemeye guhura muri iyo nama ya 16 ngo barebere hamwe aho ibikorwa bigeze.

Yashimangiye ko uru rugomero ruzagirira inyungu abaturage b’ibihugu biruhuriyeho ndetse ko abanya-Tanzania bazungukiraho byinshi.

Yagaragaje ko ibikorwa bisigaye ari ugutaha uru rugomero bizakorwa n’abakuru b’ibihugu cyane ko imirimo yo yamaze kugera ku musozo.

Uru rugomero ruri mu igeragezwa kuva mu Ugushyingo 2023, rutanga megawati 26 mu muyoboro mugari, mu gihe byari biteganyijwe ko uyu mwaka ruzatangira guha amashanyarazi ibihugu bitatu biruhuriyeho.

Mu gihe ruzaba rwatangiye gukora mu buryo bwuzuye, biteganyijwe ko ibi bihugu bishobora kugurishanya uyu muriro mu gihe kimwe gikeneye mwinshi ikindi kitari kuwukoresha.

Uyu mushinga washowemo miliyoni 468$, biteganyijwe ko uzasozwa muri Kamena 2024, ari na bwo amashanyarazi ahakomoka azatangira kugurishwa.

Kugeza ubu u Rwanda rukora ingufu z’amashanyarazi zingana na megawatts 332,6 zirimo izikomoka ku ngomero zo mu mazi zingana na 43,9%, ingufu zisubira zingana na 4,2%.

Abaminisitiri beretswe aho umushinga w'urugomero ruhuriweho ugeze
Abari bahagarariye u Burundi
Amabendera y'u Rwanda, u Burundi na Tanzania
Minisitiri Ushinzwe Amazi, Ingufu na Mine mu Burundi, Uwizeye Ibrahim,yagaragaje inyungu zo kugira urwo rugomero
Minisitiri w’Ibikorwa remezo mu Rwanda, Dr. Jimmy Gasore, yashimangiye ko uru rugomero rufitiye u Rwanda akamaro
Minisitiri w’Intebe wungirije akaba anashinzwe Ingufu muri Tanzania, Dr. Doto Biteko, yashimye bagenzi be bo mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi
Nyuma y'ibiganiro hafashwe ifoto y'urwibutso
Ikibuga cyateguriwe ibikorwa byo gutaha kumugaragaro uru rugomero
Amazi yifashishwa mu gutunganya umuriro w'amashanyarazi
Imashini eshatu z'ingenzi zifashishwa imbere mu ruganda zatangiye gukora neza
Abaminisitiri basuye n'icyumba kigenzurirwamo ibikorwa
Mu cyumba kigenzurirwamo ibikorwa harimo imiyoboro itatu, irimo uw'u Rwanda, uw'u Burundi n'uwa Tanzania
Imashini yifashishwa ku rugomero rwa Rusumo mu gutandukanya amazi akomeza gutemba mu mugezi n'ayifashishwa mu gutunganya umuriro w'amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .