00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iminsi isigaye ya Mata iteganyijwemo imvura isanzwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 April 2025 saa 03:23
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe serivisi z’ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje iminsi isigaye y’ukwezi kwa Mata 2025 izarangwa n’imvura isanzwe itazabangamira ubuhinzi.

Bitandukanye n’uko byagenze hagati ya tariki ya 11 n’iya 20 Mata kuko iyo minsi yo yaguyemo imvura nyinshi ugereranyije n’imvura yaguye mu bihe nk’ibi mu myaka yabanje.

Meteo yasobanuye ko muri iyi minsi, ubuhehere bw’ubutaka bwiyongereye mu bice byinshi by’igihugu, kandi ko buzakomeza bitewe n’uko imvura yateganyijwe hagati ya tariki ya 21 na 30 Mata izaba isanzwe.

Iki kigo cyasabye abahinzi gukomeza imirimo y’ubuhinzi mu gihembwe cy’ihinga cya B, kurwanya isuri hacukurwa imirwanyasuri, gusibura imigende no gufata amazi y’imvura.

Aborozi basabwe kwegera abavuzi b’amatungo kugira ngo babagire inama ku buryo babungabunga amatungo yabo mu gihe cy’imvura irimo inkuba nyinshi n’ibyorezo biyibasira.

Meteo Rwanda yasobanuye ko imvura iteganyijwe muri iyi minsi ya nyuma ya Mata ari isanzwe igwa mu bihe nk'ibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .