00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imihigo ya Dr Sabin Nsanzimana na Dr Butera Yvan bahawe inshingano nshya muri Minisante

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ugushyingo 2022 saa 08:21
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana n’Umunyamabanga wa leta muri iyi minisiteri bose bashya muri izi nshingano, bashimiye Perezida wa Repubulika wabagiriye icyizere, biyemeza gutanga umusanzu mu guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’Ubuzima avuye ku buyobozi bw’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB yari amazeho igihe gito. Asimbuye Dr Ngamije Daniel wari kuri uyu mwanya kuva muri Gashyantare 2020.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Dr Nsanzimana yavuze ko gukorera Abanyarwanda ari iby’agaciro ndetse bikaba n’amahirwe. Yashimiye Perezida wa Repubulika wamuhaye inshingano nshya, yiyemeza kuzazigiramo ubwitange.

Ati “Nyakubahwa Perezida ndabashimiye ku bw’aya mahirwe adasanzwe mpawe ku buyobozi bwanyu bwiza. Niyemeje kwitangira izi nshingano nshya.”

Dr Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange na we yashimiye Perezida Kagame avuga ko azagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Ati “Murakoze Nyakubahwa ku bw’icyizere ntagereranywa mwangiriye. Ndangamiye urugendo ruri imbere. Niyemeje kwitangira guteza imbere intego igihugu gifite mu rwego rw’ubuzima no kwita ku nyungu zagutse z’ingamba z’iterambere ryacu.”

Dr Yvan Butera yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije ushinzwe abakozi muri Minisiteri y’Ubuzima. Mbere yaho yakoze nk’umuganga mu bitaro bitandukanye birimo ibya gisirikare bya Kanombe.

Kuri ubu afite impamyabumenyi ihanitse (Phd) mu buvuzi yakuye muri Kaminuza ya Liège yo mu Bubiligi. Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters degree) yayikuye muri Kaminuza y’Ubuvuzi izwi nka University of Global Health Equity iherereye i Butaro mu Karere ka Burera.

Kuri uyu wa 28 Ugushyingo ni bwo aba bombi bahawe inshingano nshya muri Minisiteri y’Ubuzima. Ku rundi rihande Dr Ngamije Daniel wari usanzwe ari Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu mu kwesa imihigo y’inzego z’ubuzima.

Ati " Ni amahirwe adasanzwe kuba naragiriwe icyizere na Nyakubahwa Perezida wa Repubukika nkayobora Minisiteri y’Ubuzima kuva muri Gashyantare 2020!Ndashimira buri wese wamfashije kuzuza inshigano! Ndashimira umuryango wanjye!Niteguye gutanga umusanzu mukwesa imihigo y’inzego z’ubuzima."

Inkuru bifitanye isano: Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’Ubuzima

Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w'Ubuzima avuye ku buyobozi bw'Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB
Dr Yvan Butera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, asimbuye Dr Mpunga Tharcisse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .