00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibiri isaga 9000 y’Abatutsi biciwe mu Mujyi wa Kigali yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 May 2022 saa 08:38
Yasuwe :

Imibiri 9181 y’abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Kane tariki ya 26 Gicurasi 2022. Ni imibiri 9000 yabonetse mu Murenge wa Masaga mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko mu Gahoromani n’indi 181 yabonetse mu Karere ka Nyarugenge mu bitaro bya CHUK no mu Murenge wa Gitega n’uwa Mageragere.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko mu bice bitandukanye by’uyu Mujyi hakiboneka imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro anashimangira ko ari kimwe mu bibangamira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge igihugu cyiyemeje.

Yagize ati “Twemeza neza ko gushyingura mu cyubahiro ari ugusubiza agaciro abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi no gufasha komora ibikomere abarokotse jenoside kuko kudashyingura uwawe ari igikomere ubana na cyo ikaba ariyo mpamvu dukomeza gusaba abazi aho abacu bajugunywe kuhatubwira kugira ngo tujye kubashaka tubashyingure mu cyubahiro.”

Yakomeje avuga ko hari n’indi mibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabonetse mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge ndetse hakomeje gushakisha indi no gukusanya amakuru kugira ngo na yo izashyingurwemu cyubahiro mu minsi iri mbere.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène, yasabye abarokotse gukomera nubwo hari abatarabasha kumenya aho imibiri y’ababo yajugunywe.

Yagize ati “Icyo kintu cye gukomeza kubakomeretsa, reka mbasabae mukomere igihe imibiri itaraboneka tubifate nk’aho itazaboneka. Dukore ikiriyo cyabo tutari mu gahinda kuko nubwo tudashoboye kuyibona si ku bushake bwacu ariko igihugu kirabyifuza cyanaduhaye umutekano, agahinda ke kubaherana, ndabibasaba kandi nkomeje.”

Ingabire Claire umwe mu bo mu miryango yashyinguye, yavuze ko yishimiye kuba abo mu muryango we bashyinguwe mu cyubahiro.

Ati “Ndumva nezerewe cyane mu mutima kuko nagendanaga agahinda kubera ko imyaka 28 ni myinshi cyane kuba utazi abawe aho bari kandi buri mwaka twibuka.”

Imibiri isaga 9000 y'abatutsi biciwe mu Mujyi wa Kigali ni yo yashyinguwe mu cyubahiro
Umuhango wo gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri witabiriwe n'abahagarariye inzego zitandukanye
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène, yasabye abarokotse gukomera nubwo hari abatarabasha kumenya aho imibiri y’ababo yajugunywe.
Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, yavuze ko mu bice bitandukanye by’uyu Mujyi hakiboneka imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .