00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibereho mishya ku batujwe mu Mudugudu wa Gishuro i Nyagatare

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 April 2022 saa 04:37
Yasuwe :

Hahize umwaka n’amezi icumi, imiryango 64 itujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro uherereye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe.

Ni Umudugudu watashywe ku mugaragaro n’Umukuru w’Igihugu tariki ya 4 Nyakanga 2020 nk’ikimenyetso cyo kwizihiza Umunsi wo Kwihobora wizihizwa kuri iyo tariki.

Tabagwe ahubatswe uyu Mudugudu ni hamwe mu habitse amateka kuko niko gace kakambitswemo n’ingabo za RPA zatangije urugamba rwo kubohora igihugu tariki ya 1 Ukwakira mu 1990.

Ubwo Umukuru w’Igihugu yatahaga uyu Mudugudu, yanatashye ikigo cy’amashuri cya Tabagwe ndetse n’ikigo nderabuzima cya Tabagwe byose byari byubatswe kugira ngo bifashe abaturage bo muri uyu Murenge.

IGIHE yasuye abaturage batujwe mu Mudugudu wa Gishuro, abigira ku kigo cy’amashuri cya Tabagwe ndetse inaganira n’abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Tabagwe nyuma y’umwaka n’amezi icumi bitashywe.

Benshi mu baturage bafite akanyamuneza ngo kuko ibi bikorwaremezo birimo kubafasha cyane ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.

Ibyishimo ni byose…

Nyiraneza Lenatha watujwe muri uyu Mudugudu aturutse mu Murenge wa Karangazi, avuga ko kuri ubu imibereho ye imeze neza.

Ati “Muri iyi myaka ibiri maze hano ugereranyije n’uko nari mbayeho, ubuzima buratandukanye kuko nari mbayeho nkodesha kandi mfite abana babiri nkeneye ko barya, aho mboneye iyi nzu n’umurima ungana n’igice cya hegitari, ubu ndahinga nkeza ibigori n’ibishyimbo.”

Mukamurara Marie Chantal wavuye mu Murenge wa Karama avuga ko yahawe ubutaka bwo guhingaho kugira ngo abone ibimutunga we n’abana be barindwi, yavuze ko yishimiye ubuzima abayemo ngo kuko asigaye abona ibyo gutungisha umuryango.

Ati “Ubuzima buragenda neza, iyo ubona abana batangiye kubona ibyo kurya, imyumbati tuyihingira, ibijumba n’ibishyimbo biboneka ndetse n’ibigori tukabihinga tukanakuramo ifu y’igikoma ntacyo twaheraho dushinja Imana na Leta yacu iby’ibanze barabiduhaye mbese tumeze neza.”

Akanyamuneza ni kose ku batujwe mu Mudugudu wa Gishuro
Mukamurara Marie Chantal waturutse mu Murenge wa Karama ufite abana barindwi yishimira ko yabonye aho guhinga ibitunga abana be

Umusaruro uva mu bikorwa by’ubworozi

Benshi mu batuye uyu Mudugudu bishimira inka bahawe ngo kuko zituma abana babo banywa amata, muri uyu Mudugudu bafite inka 67 zirimo 31 nkuru n’izindi nto nyinshi, kuri babona umukamo ungana na litiro 90 ku munsi.

Ndongozi Didas uyobora koperative y’ubworozi bw’inka yavuze ko kuri ubu amata bakama mu gitondo bayagurisha kugira ngo babone amafaranga yo guhemba abashumba no kugura imiti, ayo bakama nimugoroba yo ngo niyo basaranganya nk’abanyamuryango.

Hari bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuga ko ubu bworozi butarabaha umusaruro bari babwitezemo ngo kuko amafaranga menshi akoreshwa mu kugura ubwatsi.

Kuri ubu abatuye mu Mudugudu wa Gishuro bafite inka 67 harimo 31 nkuru
Muri uyu Mudugudu harimo Poste de Sante ifasha abahatuye kwivuza

Mukayuhi Donatha ukurikirana umushinga w’ubworozi bw’inkoko bahawe aho kuri ubu bafite izigera ku 1920 zitanga amagi nibura asaga 1500 ku munsi, yavuze ko ufitiye abanyamuryango akamaro.

Ati “Amafaranga avamo agura ibiryo by’inkoko; abanyamuryango bacu tubaha amagi. Hari ubwo tubaha amagi 20 kuri buri rugo hakaba n’igihe kigera tukabaha amafaranga aturuka ku musaruro w’amagi tuba twaragurishije.”

Ikigo cy’amashuri cya Tabagwe gisigaye gicumbikira abatahaga kure

Ikigo cy’amashuri cya Tabagwe kiri mu byavuguruwe kuko cyashyizwemo laboratwari, ibyumba bibiri by’ikoranabuhanga bifite mudasobwa 100 ndetse hanubakwa amashuri meza, n’inzu zirarwamo n’abanyeshuri batahaga kure byose bigamije gufasha abanyeshuri bahigira.

Ati “Ubusanzwe abanyeshuri bose bigaga bataha harimo abakoreshaga ibirometero 12 ku munsi kugenda no kugaruka; abo rero twarabafashe turabacumbikira bituma biga neza. Dufite laboratwari n’ibyumba bibiri by’ikoranabuhanga bituma abana twigisha barushaho kwiga neza.”

Abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Tabagwe barashima serivisi zihatangirwa

Ikigo Nderabuzima cya Tabagwe kiri mu byavuruwe gihabwa serivisi kitari gisanganywe zirimo nk’inzu ababyeyi babyariramo, serivisi zo kuvura amaso, amenyo n’izindi nyinshi abaturage bagomberaga gutega bakajya kwivuriza ku bitaro bya Nyagatare.

Twagirayezu Phocas, yashimiye Leta yabafashije kwivuriza hafi kandi bakahabona ibyangombwa byose.

Ati “Iki kigo cyaturuhuye imvune zo kujya kwivuriza Nyagatare mu Mujyi, ubusanzwe serivisi z’amaso, amenyo, kubyara byose byasabaga ko tujya Nyagatare none hano basigaye babidukorera rwose turashimira Leta yadufashije.”

Muri uyu Mudugudu harimo Poste de Sante ifasha abahatuye kwivuza

Akingeneye Francine utuye mu Mudugudu w’Agasongero mu Kagari ka Nyagatoma, yavuze ko nk’ababyeyi basigaye babyarira hafi batarinze kujya kubyarira ku bitaro bya Nyagatare.

Ati “Warazaga ugasanga abaganga ari bake, serivisi ntizitangwe neza none aho iki kigo kivugururiwe, basigaye batanga serivisi nziza kandi ntabwo bakitwohereza ku bitaro bya Nyagatare, bazanye abaganga bashoboye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko mu baturage batujwe muri uyu Mudugudu buri wese yahawe ubutaka bungana n’igice cya hegitari, bashingirwa koperative y’ubworozi, iy’inkoko zitanga amagi, ubuhinzi bw’inanasi, imyembe, urutoki byose bigamije kubateza imbere.

Yavuze ko izi koperative zatangiye gukora zihomba ariko ngo ubuyobozi bw’Akarere bwiyemeza kuziherekeza zikabanza zigafatisha bakabona kuzirekura, kuri ubu ngo mu ngengo y’imari y’Akarere hashyizwemo miliyoni 34 Frw zo gufasha abagize izi koperative ndetse ngo banabafashije kongera guhinga ubundi bwatsi kugira ngo bibafashe mu kongera umukamo.

Kuri ubu umunsi wo kwibohora usigaye uba hatahwa imidugudu y’icyitegererezo ituzwamo abaturage, hamaze kubakwa imidugudu itandatu irimo uwa Kinigi, Gishuro, Rweru, Horezo, Karama na Shyira.

Ikigo nderabuzima cya Tabagwe kuri ubu gisigaye gitanga serivisi kitatangaga harimo kuvura amenyo, amaso n'izindi nyinshi
Hubatswemo ibibuga by'imikino itandukanye
Mu ishuri rya Tabagwe hashyizwemo ibyumba bibiri by'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .