Iki cyemezo cyafashwe n’inama y’ubutegetsi ya IMF kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024 nyuma y’uruzinduko itsinda ry’abakozi bo muri iki kigega riyobowe na Ruben Atoyan ryagiriye i Kigali, kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 22 Werurwe 2024, rwari rugamije gusuma uko iki gihugu gikoresha inkunga gihabwa.
Muri aya mafaranga, harimo miliyoni 76,6$ (miliyari 100,8) zashyizwe muri gahunda yo kurengera ibidukikije n’ingamba zihangana n’imihindagurikire y’ibihe, izwi nka RSF (Resilience and Sustainability Facility).
Nk’uko IMF yabisobanuye, izindi miliyoni 88,9$ (miliyoni 117 Frw) zashyizwe muri gahunda y’inguzanyo zitangwa ku nyungu nto, izwi nka SCF (Standby Credit Facility).
Tariki ya 22 Werurwe 2022 ubwo Ruben na bagenzi be bacaga amarenga ko IMF ishobora guha u Rwanda aya mafaranga, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yatangaje ko hari azashyirwa mu ngengo y’imari, andi ashyirwe muri gahunda yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Mu ngaruka zikomeye u Rwanda rwahuye na zo harimo imyuzure n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi, byibasiye Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo muri Gicurasi 2023. Byishe abaturage bagera ku 130, bisenya inzu zabo, byangiza n’ibikorwaremezo birimo imihanda.
Minisitiri Ndagijimana yagize ati “Ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse cyane nubwo habayeho inzitizi zaturutse hanze n’izishingiye ku mihindagurikire y’ibihe. Ndashimira IMF ku bw’inkunga ikomeje kuduha binyuze muri gahunda ya PCI, RSF na SCF. Tuzakomeza gukorana na IMF kugira ngo duteze imbere ubukungu bwacu.”
Raporo ya Banki y’Isi yasohotse muri Gashyantare 2024, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 7,6% mu 2023, kandi ko mu myaka ibiri izakurikiraho buzazamuka ku mpuzandengo ya 7,2%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!