00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbere ya Tshisekedi i Munich, Minisitiri Marizamunda yanyomoje iby’uko u Rwanda rwateye RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 February 2025 saa 08:58
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yanyomoje Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo washinje u Rwanda gutera igihugu cyabo.

Mu nama mpuzamahanga ya politiki n’umutekano iri kubera i Munich n’u Budage guhera kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, Tshisekedi yasobanuye ko u Rwanda rwohereje ingabo mu burasirazuba bw’igihugu cyabo kugira ngo rwibe amabuye y’agaciro.

Tshisekedi yinubiye umuryango mpuzamahanga kuba udaha agaciro icyifuzo cyabo cyo gufatira u Rwanda ibihano, agaragaza ko "uburyarya" bw’amahanga butuma hari abumva ko badakorwaho.

Minisitiri Marizamunda yibukije Tshisekedi ko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC yagize ingaruka ku bihugu by’akarere byose birimo n’u Rwanda, agaragaza ko nta nyungu rushobora kubona mu gihe igihugu cy’abaturanyi kidatekanye.

Yagize ati “Ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC kiratureba twese nk’akarere. U Rwanda rwagizweho ingaruka zikomeye n’iki kibazo. Ariko nta nyungu u Rwanda rwakura muri RDC idatekanye, ahubwo bitandukanye n’ibyo, icyerekezo dufite cy’iterambere gishingiye ku mutekano w’akarere n’ubufatanye mu bukungu.”

Yasobanuriye abitabiriye iyi nama ko mu 2021 ubwo umutekano wa RDC wari umeze neza, u Rwanda rwohereje muri iki gihugu ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 683 z’Amadolari ya Amerika, kandi ko mu 2022, RDC yakiriye ibicuruzwa birenga 33% mu byo rwohereje mu mahanga yose.

Yagize ati “Kubera iki u Rwanda rwaba igihugu gifite gahunda ihamye y’iterambere ry’imibereho n’ubukungu, ku rundi ruhande rugashaka kudobya ubu bufatanye? Inyungu z’u Rwanda mu bufatanye bushingiye ku bukungu zibonekera mu mahoro, si mu makimbirane.”

Minisitiri Marizamunda yatangaje ko u Rwanda rutemera umuvuno wa Leta ya RDC wo gutungana intoki, ashimangira ko rutigeze rutera RDC, kandi ko rutazigera runabikora.

Ati “Ntabwo twemera umuvuno wo gutungana intoki kubera ko dukwiye kumenya ko u Rwanda rufite ibirureba kandi ntirwigeze rutera Congo, nta n’ubwo ruzabikora.”

Yasobanuye ko icyakoze, u Rwanda rwashyize ku mupaka ingamba z’ubwirinzi, zigamije gukumira igishobora guturuka muri RDC, kikaruhungabanyiriza umutekano.

Perezida Tshisekedi yatangaje ko u Rwanda rwateye RDC rugamije kwiba amabuye y'agaciro
Minisitiri Marizamunda yatangaje ko u Rwanda rutateye RDC kuko rwungukira mu mahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .