00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Ingabire Divine wahembwe mu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bishyigikira abagore n’abakobwa muri Afurika

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 March 2025 saa 07:43
Yasuwe :

Ingabire Divine washinze Umuryango wa I Matter Initiative, agamije gufasha abana b’abakobwa bafite ibibazo byo kutabona ibikoresho by’isuku byifashishwa mu gihe cy’imihango, yishimiye guhabwa igihembo mu bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere abagore n’abakobwa muri Afurika.

Ubwo hasozwaga inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ubuzima muri Afurika izwi nka AHAIC 2025 yabereye mu Rwanda, Umuryango AMREF Health Africa uyitegura, wahembwe abantu batandatu babaye indashyikirwa mu gukora ibikorwa biteza imbere abagore n’abakobwa muri Afurika.

Mu bahawe ibihembo harimo na Ingabire Divine watangije I Matter Initiative ikomeje gufasha abakobwa bahuraga n’ikibazo cyo kubura ibikoresho by’isuku bikaba byabaviramo gusiba ishuri, ipfunwe mu bandi n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ingabire Divine yagaragaje ko yishimiye guhabwa igihembo nk’indashyikirwa mu gushyigikira abagore n’abakobwa ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Ni ibintu byanejeje cyane ariko byarushijeho no kuntera imbaraga zo gukomeza gukora ibikorwa bifasha umuryango nyarwanda muri rusange, cyane cyane abana b’abakobwa ndetse n’abagore, kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza, bige, baminuze kandi bagere ku iterambere bifuza banarusheho kubaka umuryango n’igihugu cyacu.”

Yakomeje ati “Ntabwo biba byoroshye kuko hari abandi baba barakoze ibikorwa by’indashyikirwa. Iyo ubonye ko ibyo ukora bibonwa n’abantu kandi bakabishyiramo imbaraga, numvaga atari njyewe biri gukora ku mutima, natekerezaga abo bana b’abakobwa, nkumva binkoze ku mutima ko ijwi ryabo riri kumvikana.”

Yagaragaje ko yatangiye uwo mushinga muri 2019 agamije gufasha abana b’abakobwa n’abagore bahura n’ikibazo cyo kubura amafaranga n’uburyo bwo kubona ibikoresho by’isuku nka Cotex kandi cyari umutwaro ukomeye.

Ati “Nabonaga ko hakenewe gushyirwamo imbaraga, numvaga ko ngombwa gukora ubuvugizi bishoboka kandi ngakorana n’imiryango itandukanye kugira ngo uburezi n’uburenganzira bw’umwana w’umukobwa burusheho gushyirwa mu gusigasirwa.”

Ingabire yagaragaje ko mu byo akora hakiri urugendo mu gukomeza kwiyubaka no kubaka Sosiyete Nyarwanda muri rusange.

Yerekanye kandi ko kuri ubu I Matter Initiative imaze kugera ku bana b’abakobwa n’abagore 1500 ifasha kandi yifuza ko nibura mu myaka itatu iri imbere bazaba bafasha abakobwa ibihumbi 15.

Ingabire yagaragaje ko ari gushyira mu bikorwa umushinga wo gufasha abana b’abakobwa bafite ubumuga hirya no hino mu mashuri bahura n’ikibazo cyo kubura ibikoresho by’isuku by’umwihariko igihe bari mu mihango.

Yongeye kugaragaza ko ashyize imbere ibikorwa by’ubuvugizi kugira ngo igiciro cya cotex kigabanuke ku masoko.

Mu bandi bahawe ibihembo harimo Dr. Nangiro Loyce ukora mu bitaro bya Amudat Hospital, muri Karamoja mu Majyaruguru ya Uganda, Mariatu G. Kanu washinze umuryango wa SheCures Sanitary Products na wo ukora ibirebana n’ibikoresho by’isuku ku bakobwa, na Vedastina Vedasto Shumbusho usanzwe ari Umujyanama w’ubuzima muri Tanzania aho yashimiwe uruhare rwe mu kwigisha no guhindura imyumvire y’abaturage ku birebana n’uburinganire.

Hahembwe kandi Sandra Jumbe wo muri Malawi ndetse n’Umunyamakuru Leon Lidigu wo muri Kenya wakoze inkuru ivugira abana b’abakobwa ndetse kuri ubu akaba afasha abadafite amikoro kubona ibikoresho by’isuku ku buntu.

Abahembwe bose bagaragaje ko batewe imbaraga no kuzirikanwa ku ruhando rwa Afurika kandi ko bagiye gukomeza guharanira impinduka nziza kuri sosiyete.

Ingabire Divine washinze Umuryango wa I Matter Initiative, yishimiye igihembo yahawe
Abahawe ibihembo by'uko bakoze ibikorwa by'indashyikirwa bishyigikira bagenzi babo
Ingabire Divine yari afite akanyamuneza
Dr. Nangiro Loyce ukora mu bitaro bya Amudat Hospital, muri Karamoja mu Majyaruguru ya Uganda na we yahembwe
Vedastina Vedasto Shumbusho usanzwe ari Umujyanama w’ubuzima muri Tanzania na we yashimiwe ku musanzu we
Abahembwe bagaragaje ko bigiye kurushaho kubatera imbaraga
Umunyamakuru Leon Lidigu wo muri Kenya yavuze uko yinjiye mu gufasha abakobwa batishoboye kubona bimwe mu bikoresho by'isuku ku buntu
Umunyamakuru Leon Lidigu wo muri Kenya ahabwa igihembo
Ubwo Ingabire Divine washinze Umuryango wa I Matter Initiative, yashimaga abatanze ibihembo
Abagore n'abakobwa bitabiriye inama ya AHAIC 2025 bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .