00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza bahawe buruse na FAWE Rwanda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 28 September 2024 saa 12:03
Yasuwe :

Abasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza barihiwe n’Umuryango FAWE Ishami ry’u Rwanda ufatanyije na Mastercard Foundation, bayishimiye uburyo yababereye umubyeyi ndetse biyemeza gukoresha ubumenyi bahashye mu kubera icyitegererezo abandi ndetse no kuzamura umuryango Nyarwanda muri rusange.

Abanyeshuri babitangarije mu muhango wo kwishimira impamyabushobozi zabo wabereye i Kigali, ku wa 27 Nzeri 2024, ndetse uri no kuba ku nshuro ya kane.

Abasoje amasomo ni abakobwa 272 bava mu miryango ikennye barihiwe ishuri kuva mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye kugeza mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye.

Bagizwe n’abagera ku 125 bize muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) n’abandi 147 bize muri INES Ruhengeri, bose bahawe impamyabushobozi mu mpera za 2023.

Mpinganzima Lydivine wize ibijyanye n’ubuvuzi muri INES Ruhengeri yavuze ko FAWE Rwanda yamubereye ikiraro cyo gukabya inzozi ze.

Ati “Byari bigoye kubona ubushobozi bwo kwiga. FAWE yatubereye nk’umubyeyi kuva mu mashuri yisumbuye bituma inzozi zacu ziba impamo kuko njye wo mu cyaro sinumvaga ko byakunda.”

“Ibyo twize tugiye kubyubakisha umuryango mugari ariko tunafashe abandi baba mu cyaro kwigirira icyizere ko na bo bashobora kugera ku byiza nko kurangiza amashuri."

Shimwa Uwase Sylvie wize ibijyanye na mudasobwa muri Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko intambwe FAWE Rwanda yamuteje imaze no kumuhesha akazi kajyanye n’ibyo yize.

Ati “Nyuma yo gusoza amasomo ubu nanabonye akazi kajyanye n’ibyo nize, ubu mpugura urubyiruko ku kwihangira imirimo mu bijyanye no kubaka porogaramu za mudasobwa”.

“Biranshimisha kuba FAWE yaramfashije kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga kuko ni inzozi zanjye kuba ndi umwe mu bakobwa bari gutanga umusanzu mu by’ikoranabuhanga igihugu cyacu gishyize imbere."

Mutoro Antonia uhagarariye FAWE Rwanda yasabye abasoje amasomo gukora bagatera imbere banateza imbere umuryango mugari cyane ko abagera kuri 75% muri bo bamaze kubona akazi.

Ati “Tubitezeho kuba abagore b’abayobozi biyumvamo ubushobozi bwo gufasha abandi bakobwa kugira ngo bazamuke. Tugira n’izindi gahunda zibafasha kwitinyuka mu kuvuga bakabasha kuba abagore b’ibyitegererezo."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yagaragaje uruhare rwa FAWE Rwanda mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Ati "Ishuri rya FAWE rya mbere mu Rwanda mu 1999, ryatangiye ryigisha abana b’abakobwa ariko banabakangurira kwiyumvamo ubushobozi bw’uko bashobora kwiga siyansi batinyaga ndetse babigisha ko iyo bagize ikibazo bashobora kubivuga. Kuva icyo gihe abanyuze mu maboko ya FAWE ni benshi ndetse n’iryo shuri ryarakuze na gahunda za FAWE zirakura."

Irere kandi yagarutse ku babyeyi bagitererana abana b’abakobwa batewe inda, ababwira ko “kubyara bitavuze ko ubuzima buhagaze, arabyara [umwana] ariko agakomeza kwiga. Iyo utamufashije ntabasha na we gufasha umwana yabyaye."

Umuryango FAWE watangiye gukorera mu Rwanda mu 1997, utangira kurihirira abanyeshuri mu 2013 ku bufatanye na Mastercard Foundation.

Kuva icyo gihe abakobwa ibihumbi 12 bamaze kurihirwa amashuri harimo abarenga 800 babashije no gukomeza kaminuza. Uyu muryango ufite gahunda yo gutangira kurihirirra n’abana b’abahungu bava mu miryango itishoboye kuva mu mwaka utaha.

Abasoje amasomo barenga 200
Abagize amanota ya mbere bashimiwe by'umwihariko
Abasoje amasomo bishimiye intambwe FAWE Rwanda yabateje
Berekanye impano zinyuranye bafite
FAWE na yo yabageneye impamyabushobozi
Dr. Kayihura Muganga Didas uyobora UR ari mu bitabiriye iki gikorwa
Mpinganzima Lydivine wize ibijyanye n’ubuvuzi muri INES Ruhengeri yavuze ko FAWE Rwanda yamubereye ikiraro cyo gukabya inzozi ze
Shimwa Uwase Sylvie wize ibijyanye na mudasobwa muri UR yavuze ko intambwe FAWE Rwanda yamuteje imaze no kumuhesha akazi
Ubuyobozi bwa Mastercard Foundation bwatangaje ko butewe ishema no gushyigikira uburezi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje uruhare rwa FAWE Rwanda mu guteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa
Uhagarariye FAWE muri Afurika ageza ijambo ku bitabiriye igikorwa
Umwe mu babyeyi ashimira uburyo FAWE Rwanda yafashije umwana we kuminuza
Mutoro Antonia uhagarariye FAWE Rwanda yasabye abasoje amasomo gukora bagatera imbere

Amafoto: Cyubahiro Aimable Key


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .